Rubavu: Urubyiruko rwa Goma na Gisenyi rwahuriye mu mukino wo guteza imbere amahoro
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu habereye umukino wa gicuti wahuje urubyiruko rwo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’urwo mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda. Ni umukino wari ugamije gukomeza ubutumwa bw’amahoro, ubusabane n’imibanire myiza hagati y’urubyiruko rwo ku mpande zombi z’umupaka. Mu kibuga, ikipe ihagarariye Gisenyi yitwaye neza itsinda iya Goma ibitego 5-1. Amakipe yombi yari agizwe n’urubyiruko rwo mu mpande zombi, harimo n’abakobwa, bigaragaza ko siporo ishobora kuba urubuga rwo guhuza abantu no kubaka umubano mwiza. Mu butumwa bwatanzwe muri iki gikorwa, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Karere ka Rubavu, Ngoga Kalisa Deo, yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’amahoro mu miryango yabo no mu bihugu byombi. Yashishikarije urubyiruko gukoresha imbaraga n’ubushobozi rufite, cyane cyane imbuga nkoranyambaga, mu gukwirakwiza ubutumwa bw’amahoro aho kuzikoreshwa mu gukongeza amakimbirane. Yagize ati urubyiruko rukwiye kwirinda amagambo abiba urwango, ahubwo rugakoresha ikoranabuhanga mu kubaka imibanire myiza, gusangira ubutumwa bwubaka no guteza imbere amahoro. Ngoga Kalisa Deo kandi yibukije ko kuba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitandukanywa n’umupaka bitagomba kuba impamvu yo kubana mu makimbirane. Yavuze ko ibikorwa bihuriza hamwe urubyiruko rwo ku mpande zombi, nk’imikino, bigira uruhare mu kubaka icyizere, ubusabane no kumenyana. Uyu mukino wabaye mu gihe Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ukomeje gukoreshwa nk’umwanya wo gushishikariza abantu, cyane cyane urubyiruko, kugira uruhare mu kubaka amahoro arambye. Kuri Stade Umuganda, ubutumwa bw’amahoro bwahujwe na siporo, aho urubyiruko rwa Goma na Gisenyi rwabashije gusangira umwanya, guhangana mu buryo bwa siporo ndetse runarangiza umukino rufite ubutumwa bumwe: umupaka ntukwiye kuba urukuta rutandukanya abantu, ahubwo amahoro n’ubusabane bikwiye guhuza ababana ku mpande zombi.



