Rubavu: Umuganda usoza Kanama wahujwe na gahunda ya "Hehe n'Icyuma"

Elysee Ishimwe · Amakuru · 29 August 2026

Rubavu: Umuganda usoza Kanama wahujwe na gahunda ya "Hehe n'Icyuma"

## Umuganda ngarukakwezi wabereye mu Karere ka Rubavu Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Kanama 2026, habaye umuganda ngarukakwezi mu Karere ka Rubavu witabiriwe n'abayobozi, abaturage n'ibyamamare bitandukanye. Iki gikorwa cy'umuganda cyabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Kanembwe 1. ## Umuganda wahujwe na gahunda ya “Hehe n'Icyuma” Uyu muganda wahujwe na Gahunda ya "Hehe n'Icyuma", mu bukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Witabiriwe na Minisitiri w'ubuzima, Dr Sabe Nsanzimana, n'ibyamamare mu ruganda rw'imyidagaduro harimo: Burikantu na Buringuni, Captain Regis, Saranda Poet, Ngabo Karegeya wateguye agace ko gasurwa cyane kazwi nka "Bigogwe", Muhirwe Emmanuel wateguye umushinga wa Visit Rubavu n'abandi. ## Minisitiri w'Ubuzima yagiriye inama urubyiruko Minisitiri w'ubuzima Dr Sabe Nsanzimana, yageneye ubutumwa urubyiruko ubwo yagiranaga ikiganiro gito n'abanyarwenya bazwi nka "Burikantu na Buringuni", yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza bubagira inama. Yagize ati:"ugira amahirwe, agira umugira inama..., mutangire mwiteze imbere birashoboka kandi ntabwo mukwiye gucibwa intege n' uwariwe wese, niba uri kunyumva cyangwa uri kundeba bisobanuye ko uri muzima, kandi ubuzima nicyo gishoro, kuba uhumeka, rero utangiye nonaha ntabwo byakwitwa ko uhereye kuri zero kuko ufite ubuzima bukoreshe". ## Ubukangurambaga bwabereye mu bice bitatu by'igihugu Ubu bukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge muri gahunda ya "Hehe n'Icyuma", bwabereye mu bice bitatu by'igihugu, harimo: Rubavu, Nyagatare na Kicukiro.