Rubavu Today; ikinyamakuru gishya kije kugaragaza isura ya Rubavu, impano, ishoramari n’ubukerarugendo
Rubavu Today yatangiye gutanga amakuru agezweho Mu Karere ka Rubavu hatangijwe ikinyamakuru gishya cyitwa Rubavu Today, kizajya gitanga amakuru agezweho yo muri Rubavu no mu Rwanda muri rusange, mu rwego rwo kugeza ku basomyi amakuru yizewe, guteza imbere impano no kugaragaza amahirwe ari muri aka karere. Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kanama 2026, ni bwo Rubavu Today yatangiye ibikorwa byayo ku mugaragaro, itangirana n’inkuru zitandukanye, zirimo izigaragaza amahirwe y’ishoramari ari muri Rubavu. Rubavu Today izibanda ku nzego zitandukanye Iki kinyamakuru kizibanda ku makuru n’ibikorwa bitandukanye bigize ubuzima bw’abaturage, birimo imyidagaduro, imikino, ubuzima, urukundo, iyobokamana, ubukungu, ubukerarugendo, uburezi ndetse no kuzamura impano nshya. Ariko umwihariko wa Rubavu Today uzaba no ku kuba izajya ifasha mu kugaragaza isura nziza ya Rubavu, ikereka abanyarwanda n’abatuye hanze y’igihugu ibyiza, ibikorwa n’amahirwe ari muri aka karere. Ni ikinyamakuru kigamije kuba ijwi rya Rubavu Intego si ugutanga amakuru gusa, ahubwo ari no kugira uruhare mu iterambere ry’akarere. Iki kinyamakuru kizajya kigaragaza ibikorwa by’abaturage, abikorera, urubyiruko n’abandi bafite uruhare mu iterambere rya Rubavu, ndetse kigaragaze amahirwe y’akazi, ishoramari n’ubucuruzi ari muri aka karere. Ni urubuga ruzajya kandi rushyira ahagaragara impano nshya, cyane cyane mu muziki, siporo, ubuhanzi n’indi myidagaduro, kugira ngo abafite impano babone umwanya wo kumenyekana no kubona amahirwe yo kuziteza imbere. Innocent Ufitimana ni we watangije Rubavu Today Rubavu Today yatangijwe na Innocent Ufitimana, umwe mu bantu bazwi cyane muri Rubavu no mu myidagaduro nyarwanda. Ufitimana azwi cyane nk’umubyeyi w’abahanzikazi Alicia na Germaine, abakobwa bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, akaba ari na we ubayobora mu bikorwa by’umuziki binyuze muri Label ye yise ABA Music. Kuri we, gushinga Rubavu Today si umushinga w’ubucuruzi gusa, ahubwo ni “itifari” rye mu iterambere rya Rubavu, agamije gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye afite mu gufasha aka karere kurushaho kumenyekana no gutezwa imbere. Yifuza ko iki kinyamakuru cyaba urubuga rutanga amakuru, ariko nanone kikagira uruhare mu gutuma abantu benshi babona Rubavu mu isura nziza, bakamenya amahirwe ahari ndetse bakagira n’inyota yo kuhakorera, kuhasura, kuhatura no kuhagira ishoramari. “Rubavu Today ni itafari ryanjye mu guteza imbere akarere ka Rubavu” “Rubavu Today ni itafari ryanjye mu guteza imbere akarere ka Rubavu. Intego yacu ni ugutanga amakuru agezweho kandi yizewe, kuzamura impano nshya, kugaragaza ibyiza bya Rubavu no kumenyekanisha amahirwe y’akazi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubucuruzi ahari. Turifuza ko Rubavu Today iba urubuga ruhuza amakuru n’iterambere, rukagaragaza Rubavu ifite byinshi byo gutanga kandi rugafasha n’abandi kubona amahirwe ari muri aka karere.” Innocent Ufitimana, watangije Rubavu Today akaba ari na we Umuyobozi Mukuru wayo, CEO. Rubavu ifite byinshi byo kuvugwaho Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dufite amahirwe menshi mu Rwanda, haba mu bukerarugendo, ubucuruzi, siporo, imyidagaduro, ubuhinzi, ishoramari n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ni muri urwo rwego Rubavu Today izajya ikora inkuru zigaragaza ayo mahirwe, ikerekana ibikorwa bishya ndetse ikanaha umwanya abantu n’ibigo bifite imishinga ishobora kugira uruhare mu iterambere ry’aka karere. Izajya ikurikirana amakuru y’u Rwanda muri rusange Ikinyamakuru kandi kizajya gikurikirana amakuru y’igihugu muri rusange, kugira ngo abasomyi bacyo babone amakuru y’ingenzi atari ayo muri Rubavu gusa, ahubwo no mu zindi mpande z’u Rwanda. Rubavu Today yatangiye urugendo rushya Kuva ku wa 26 Kanama 2026, Rubavu Today yatangiye urugendo rushya rwo gukorera Rubavu no kugeza amakuru ku basomyi. Ni urugendo rushaka guhuza amakuru, iterambere, impano, ubukungu n’imyidagaduro, mu gihe rwibanda ku kugaragaza ibyiza n’amahirwe biri muri Rubavu. Uhawe ikaze kuri Rubavu Today — urubuga rushya rw’amakuru rugamije kukugezaho ibigezweho, kuzamura impano no kugaragaza Rubavu ifite amahirwe menshi y’iterambere.