RUBAVU TODAY: Igitangazamakuru gihuza amakuru, radiyo, umuziki n’impano mu Rwanda
RUBAVU TODAY ni urubuga rw’itangazamakuru n’imyidagaduro rufite intego yo kugeza ku baturage amakuru yizewe, agezweho kandi asobanutse, mu gihe runafasha guteza imbere impano, umuziki n’ibindi bikorwa by’abanyarwanda.
Rubavu Today ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, ahazwi nka ABA MUSIC, ku nzira ijya mu Byahi, aho ifite ibikorwa bitandukanye birimo RADIO Rubavu Today ikorera mo imbere mu gitangazamakuru, itangazamakuru ryandika Amakuru agezweho ndetse na studio zitunganyirizwamo umuziki.
Radiyo n’itangazamakuru ryandika
Mu bikorwa bya Rubavu Today harimo Rubavu Today Radio, itangazamakuru rigamije kwegera abaturage no kubagezaho amakuru, ibiganiro n’imyidagaduro bifite akamaro ku baturarwanda n’abo hanze y’igihigu bose.
Ku ruhande rw’itangazamakuru ryandika, Rubavu Today itanga amakuru mu byiciro bitandukanye birimo:
1. Amakuru Harimo amashami atandukanye •Ubuzima • Iyobokamana • Politiki • Ikoranabuhanga •Mu Karere • Mu Mahanga • Ubuvumbuzi
2. Ubukungu 3. Imikino 4. Imyidagaduro 5. Uburezi
Ibi byiciro bigamije gutuma umusomyi abona amakuru atandukanye amufasha kumenya ibiri kubera hafi ye, mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi.
Rubavu Today kandi yihatira gutanga inkuru mu buryo busobanutse, bushimangira ukuri, bubaha abantu n’amahame y’itangazamakuru, mu kwirinda amakuru y’ibihuha, gusebanya cyangwa kuyobya abasomyi.
Studio z’umuziki zishyigikira impano
Usibye itangazamakuru, Rubavu Today ifite na studio z’umuziki zitanga umwanya ku bahanzi n’abafite impano zitandukanye.
Muri izo studio hakorerwa indirimbo za Gospel ndetse n’indirimbo zisanzwe (Secular), hakitabwa ku gutunganya no kuzamura ibikorwa by’abahanzi.
Intego ni ugufasha abafite impano kubona ahantu ho guhanga, gufata amajwi, gutunganya ibikorwa byabo no kubimenyekanisha.
Gushyigikira impano no guteza imbere urubyiruko
Rubavu Today ivuga ko kimwe mu byo ishyize imbere ari gushyigikira impano. Ni yo mpamvu itanga umwanya ku bahanzi, abanyamuziki, abanyabugeni, abakinnyi b’imikino n’abandi bafite ibikorwa bishobora kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango.
Binyuze mu itangazamakuru, radiyo na studio, abafite impano bashobora kubona amahirwe yo kwigaragaza, kumenyekana no kugera ku bantu benshi.
Kwamamaza no gufasha ibikorwa kumenyekana
Rubavu Today kandi ikora ibikorwa byo kwamamaza ku bantu, ibigo, imishinga, abacuruzi n’abandi bakeneye kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Kwamamaza bikorwa hifashishijwe uburyo butandukanye burimo radiyo, urubuga rw’itangazamakuru, ibiganiro, inkuru n’ibindi bikorwa by’itumanaho, bitewe n’ubwoko bw’igikorwa cyangwa ubutumwa bugomba kugeza ku bantu.
Rubavu Today, urubuga rw’amakuru n’ibikorwa byinshi
Muri rusange, Rubavu Today ntigarukira ku kuba ari urubuga rwandika amakuru gusa. Ni urubuga ruhuza itangazamakuru, radiyo, umuziki, kwamamaza no guteza imbere impano.
Kuva ku makuru yo mu Karere ka Rubavu kugeza ku nkuru zo mu Rwanda no mu mahanga, kuva ku biganiro bya radiyo kugeza ku ndirimbo zikorerwa muri studio, Rubavu Today igamije kubaka urubuga abaturage, abahanzi, abacuruzi, urubyiruko n’abandi bashobora gukoreraho no kugaragarizaho ibikorwa byabo.
Rubavu Today : Amakuru, Umuziki, Ubuzima, kandi ikomeza kwagura ibikorwa byayo mu rwego rwo kuba umwe mu bafatanyabikorwa mu guteza imbere itangazamakuru, impano n’imyidagaduro mu Rwanda.
Rubavu Today kandi ikora ibyegeranyo by’amakuru n’isesengura ku ngingo zitandukanye zireba imibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu. Muri ibyo byegeranyo harimo amakuru ajyanye n’ubuzima, uburezi, ubukungu, politiki, iyobokamana, ikoranabuhanga, imikino, imyidagaduro n’izindi ngingo z’ingenzi, hagamijwe gufasha abasomyi kumva neza ibibazo, impinduka n’ibikorwa bibera mu gihugu no hanze yacyo. Ibyegeranyo bya Rubavu Today kandi bigamije gushyira amakuru hamwe, kuyasesengura no kuyageza ku basomyi mu buryo bworoshye kandi bwumvikana, ku buryo umuntu ashobora kubona amakuru y’ingenzi ku ngingo runaka ahantu hamwe. Ibi bikorwa hubahirizwa amahame y’itangazamakuru, cyane cyane ukuri, uburinganire, kubaha abantu no gutandukanya amakuru n’ibitekerezo, kugira ngo abasomyi babone amakuru yizewe kandi afite akamaro. Dukorera kuri iyi website ya www.rubavutoday.com na radio kuri iyi link
https://www.rubavutoday.com/radio