Rubavu: Meya na UNICEF Rwanda baganiriye ku gukomeza serivisi z’ubuzima no guhangana n’ibiza
Ku wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yakiriye intumwa za UNICEF Rwanda, bagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe aho ibikorwa bitandukanye bishyigikiwe n’uyu muryango bigeze no kureba uburyo ubufatanye bwakomeza. Ibiganiro byibanze ku bikorwa bijyanye na serivisi z’amazi, isuku n’isukura (WASH), ubuzima, imyiteguro yo guhangana n’ibyorezo n’ibindi byihutirwa, ndetse no gukumira no kurwanya indwara zanduza mu mavuriro n’ahandi hatangirwa serivisi z’ubuzima (IPC). Hanaganiriwe kandi ku bikorwa bigamije kongera ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ibibazo n’ibiza, harimo n’ibikorwa byatewe inkunga binyuze muri FCDO Ebola Grant. Muri uru ruzinduko, intumwa za UNICEF Rwanda zizanasura ahantu hatandukanye h’ingenzi mu Karere ka Rubavu, harimo **Port ya Rubavu, Petite Barrière na Grande Barrière, ndetse n’Ububiko bw’Akarere ka Rubavu. Uru ruzinduko ruzafasha kureba aho ibikorwa bigeze, kumenya ibikiri gukenewe no kurebera hamwe ingamba zo kurushaho gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’imyiteguro yo guhangana n’ibyorezo n’ibindi byihutirwa. Amakuru Rubavu Today yamenye ni uko hanarebwe uburyo serivisi za WASH na IPC zakomeza kunozwa, ndetse n’uburyo bwo kongera ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ibibazo bishobora kubugariza. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na UNICEF Rwanda bukomeje ubufatanye mu bikorwa bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage, kunoza isuku n’isukura, gukomeza imyiteguro yo guhangana n’ibyorezo no kubaka abaturage bashoboye guhangana n’ibibazo bitandukanye.


