Rubavu: Hon. Sen. Evode Uwizeyimana yasuye ibikorwa byo kubungabunga Sebeya

Manzi Daniel · Amakuru · 23 September 2026

Rubavu: Hon. Sen. Evode Uwizeyimana yasuye ibikorwa byo kubungabunga Sebeya

Visi Meya w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa, kuri wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026 yakiriye Hon. Senateri. Evode Uwizeyimana, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Rubavu. Muri uru ruzinduko, Hon. Sen. Evode Uwizeyimana yasuye ibikorwa byo kubungabunga no kurengera uruzi rwa Sebeya, hanarebwa ingamba zafashwe mu kurinda ibikorwa remezo n’abaturage bashobora kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi. Mu biganiro yagiranye n’abaturage, hibanzwe ku kamaro ko kubungabunga ibikorwaremezo, kubikoresha neza no kugira uruhare mu kubirinda kwangirika, kuko ari ingenzi mu iterambere n’imibereho y’abaturage. Abaturage kandi bakanguriwe kwirinda amakimbirane, no gukemura ibibazo mu buryo bwubaka kugira ngo imiryango n’abaturage bakomeze kubana mu mahoro. Ikindi cyibanzweho ni gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ibiza, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura. Abaturage basabwe kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya isuri, gusukura inzira z’amazi, kubungabunga ibiraro n’ibindi bikorwa remezo, ndetse no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ibimenyetso bishobora guteza ibyago. Uruzinduko rwa Hon. Sen. Evode Uwizeyimana rwabaye umwanya wo kwegera abaturage, kureba uko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’ibikorwaremezo bihagaze, ndetse no gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira ibiza no kubaka umutekano n’imibereho myiza mu miryango yabo.

Rubavu: Hon. Sen. Evode Uwizeyimana yasuye ibikorwa byo kubungabunga Sebeya photo 1
Rubavu: Hon. Sen. Evode Uwizeyimana yasuye ibikorwa byo kubungabunga Sebeya photo 2
Rubavu: Hon. Sen. Evode Uwizeyimana yasuye ibikorwa byo kubungabunga Sebeya photo 3