Rubavu: Hermon Choir yasubiyemo indirimbo “Amatunda” yakunzwe cyane inateguza igiterane gikomeye
Korali Hermon yo mu Itorero ADEPR Rubona, Paruwasi ya Rubavu, yashyize hanze verisiyo nshya y’indirimbo “Amatunda”, imwe mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane kuva yasohoka, mu rwego rwo kuyihuza n’umuziki w’iki gihe no gukomeza ubutumwa bwayo. “Amatunda” ni indirimbo yanditswe na Théopiste, umwe mu baririmbyi ba Hermon Choir, mu 2004. Korali Hermon ivuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bushingiye ku rukundo Kristo, uvugwa nk’Umukwe, afitiye Itorero rye, rivugwa nk’Umugeni we. Indirimbo kandi yibutsa abizera ko kuba muri Kristo Yesu bizana inyungu nyinshi, kuko abakomeza kuba hafi ye ababarinda kandi akababa hafi mu buzima bwabo. Ubutumwa bw'iyi ndirimbo buhura n’Ibyanditswe Byera, aho mu Ibyahishuwe 19:7, hagaragaza ko Kristo ari Umukwe, naho Itorero rikaba ari Umugeni wa Kristo. Haranditse hati: “Tunezerwe twishime, tumuhimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye, umugeni we akaba yiteguye.” Ibi ni byo Hermon Choir ishingiraho mu gusobanura ubutumwa buri muri “Amatunda”, aho ishishikariza abantu kuguma muri Kristo no kumwegera, kuko kubana na we bizana umugisha n’inyungu ku buzima bw’umwizera, kandi akaba azagaruka kujyana Umugeni we, bakabana mu Ijuru ubuziraherezo. Mu kiganiro na Rubavu Today, Tubanambazi Théoneste, Perezida wa Hermon Choir, yavuze ko bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo bitewe n’uburyo yakomeje gukundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye. Yagize ati: “Indirimbo ‘Amatunda’ ikundwa n’abantu bo mu byiciro byose, abakuru n’abato, abo mu matorero n’amadini atandukanye ndetse n’abataramenya Imana. Iyo tugiye mu ivugabutumwa, na bwo irongera ikaba nshya ku bantu bayumva. Twifuje kuyicuranga mu buryo bujyanye n’igihe tugezemo kugira ngo ikomeze kuryohera abayumva.” Hermon Choir yashinzwe mu mwaka wa 1998, ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Rubona, Paruwasi ya Rubavu. Kugeza ubu ifite abaririmbyi 103, ikaba igamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, gushishikariza abantu kureka ibyaha no kunga ubumwe na Kristo Yesu. Mu gutunganya uburyo bushya bwa “Amatunda”, korali yakoranye n’abanyamuziki batandukanye kandi b'abahanga. Piano ya mbere yacuranzwe na Amani Keyz, iya kabiri icurangwa na Sam Keyz, naho iya gatatu icurangwa na Jason. Ku ngoma hari Jamus, Guitar Solo hariho Diuedone, naho Bass Guitar yacuranzwe na Joel. Mu bijyanye n’amajwi, recording, mixing na mastering byakozwe na Vincent Pro, mu gihe Mandela yateguye sound. Ibijyanye n'amatara 'Lighting' byakozwe na Kundwa Sound, naho amashusho ayoborwa na Dir Anselme. Korali Hermon yabwiye Rubavu Today ko iteganya gushyira hanze izindi ndirimbo nshya zakozwe mu buryo bw’amashusho bugezweho bwa Live Record. Ibi bikorwa bizaba bigize igiterane gikomeye iri gutegura mu mezi make ari imbere, aho izamenyesha abafana n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana igihe n’aho kizabera. Usibye ibikorwa by’umuziki n’ivugabutumwa, Hermon Choir ivuga ko yanakoze ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaririmbyi bayo ndetse no gufasha abatishoboye, aho bamwe bahawe igishoro kugira ngo babashe kwiteza imbere. Korali Hermon ivuga ko ikomeje gushyira imbaraga mu muziki no mu ivugabutumwa, ikifuza ko indirimbo zayo zikomeza kugera ku bantu benshi kandi ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukarushaho kumvikana.



