Rubavu: Hasuzumwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’umwaka wa 2026–2027

Manzi Daniel · Ubukungu · 30 September 2026

Rubavu: Hasuzumwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’umwaka wa 2026–2027

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yakiriye itsinda ry’Intara y’Iburengerazuba riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, mu gikorwa cyo gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’umwaka wa 2026–2027 rigeze mu gihembwe cya mbere. Muri iki gikorwa, itsinda ry’Intara ryasuzumye intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere, hibandwa ku bipimo byagezweho n’ibitaragerwaho ku rwego rwari ruteganyijwe. Hanarebwe kandi ku mbogamizi zatumye hari ibipimo bitagerwaho uko byari biteganyijwe, ndetse haganirwa ku ngamba Akarere gafite zo kuzihashya no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo isigaye. Iki gikorwa kigamije gufasha Akarere kumenya ibikenewe gukosorwa no kunoza imikorere, kugira ngo imihigo y’umwaka wa 2026–2027 ishyirwe mu bikorwa neza kandi igire uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ba Rubavu.

Rubavu: Hasuzumwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’umwaka wa 2026–2027 photo 1
Rubavu: Hasuzumwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’umwaka wa 2026–2027 photo 2
Rubavu: Hasuzumwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’umwaka wa 2026–2027 photo 3