Rubavu: Eazy Top yateguje indirimbo 'Malayika' yuzuye imitoma ku mugore we

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 31 August 2026

Rubavu: Eazy Top yateguje indirimbo 'Malayika' yuzuye imitoma ku mugore we

Umuhanzi ukizamuka Eazy Top, ukorera umuziki we mu Karere ka Rubavu, nyuma y'igihe adasohora indirimbo, kuri ubu agiye kugarukana indirimbo nshya yise "Malayika" ikubiyemo ubutumwa bushingiye ku nkuru mpamo y'ubuzima bwe. Mu kiganiro yagiranye na Rubavu Today, Eazy Top yavuze ko yizeye ko abakunzi be bazakunda cyane iyi ndirimbo ye kuko ifite ubutumwa bwiza bwubaka umuryango, n'urukundo hagati y'abashakanye. Yagize ati: "Malayika ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y'ubuzima mbanyemo n'umufasha wanjye, kubera kumukunda cyane, byatumye ngira igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, kugira ngo nsesekazemo amarangamutima yose mufitiye kandi inabere igikoresho abandi bagabo bashaka kubwira abagore babo urwo babakunda." Yakomeje agira ati: "Malayika ni ryo jambo ryonyine nabonye rikwiye kwitwa umugore mwiza, kandi ko iyi ndirimbo itandukanye n'izo nakoze mbere kuko ishingiye ku buzima bwanjye bwa nyabwo "True story". Yanaboneyeho gusaba imbabazi abakunzi b'umuziki we ku bwo kumara igihe kinini atabaha ibihangano, ariko avuga ko ubu yagarutse kandi ntakongera kubicisha irungu. Uyu muhanzi watangiye umuziki muri 2022, yagize ati: "Mwitegura indirimbo zanjye nyinshi, kuko ubu nta yindi gahunda mfite usibye kubakorera indirimbo nyinshi kandi nziza." Yavuze ko iyi ndirimbo izasohoka taliki 15 Nzeri 2026, kandi ko azahita akurikizaho indi izaba iri mu njyana igezweho y'Amapiano izasohoka nayo muri uyu mwaka. Eazy Top yaherukaga gusohora indirimbo tariki ya 25 Kamena muri 2025.