Rubavu: Abahanzi barasaba ubuyobozi kubashyigikira no kubagirira icyizere bakabatumira muri gahunda za Leta

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 7 September 2026

Rubavu: Abahanzi barasaba ubuyobozi kubashyigikira no kubagirira icyizere bakabatumira muri gahunda za Leta

Mu Karere ka Rubavu kibarutse abahanzi benshi cyane kandi bagize amazina akomeye cyane mu Rwanda, harimo nka Young Grace, Ariel Wayz, Okkama, Alicia na Germaine, Patient Bizimana n'abandi. Gusa muri iki gihe uruganda rw'imyidagaduro muri Rubavu rusa n'urwakonje ugereranyije no mu myaka yatambutse. Rubavu Today yaganiriye na bamwe mu bahanzi bo mu karere Ka Rubavu, bavuga icyo batekereza kuri iki kibazo n'uko cyakemuka.

Rubavu: Abahanzi barasaba ubuyobozi kubashyigikira no kubagirira icyizere bakaba photo

Umuhanzi Wa Braza uzwi ku izina rya "Turimukibisi", iryo zina n'iry'indirimbo ye yakunzwe cyane birangira bayimwitiriye. Wa Braza akomoka mu Karere ka Rubavu akaba ari naho akorera umuziki, yabwiye Rubavu Today ko uruganda rw'imyidagaduro rwasubiye inyuma mu Karere ka Rubavu bitewe n'uko nta bitaramo byinshi bikihaba. Yakomeje avuga ko kera mu mujyi wa Rubavu no mu tundi dusantere hahoraga ibitaramo bitandukanye byatumirwagamo n'abahanzi bo mu karere bigatuma umujyi ushyuha kandi n'abahanzi bo mu karere ka Rubavu bikabafasha kumenyekana. Yasoje asaba ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu kubashigikira by'umwihariko asaba Meya wa Rubavu ko ya bafatana ikiganza akabageza kure kandi ko biteguye gusubiza ibintu uko byahoze bafatanyije n'ubuyobozi.

Rubavu: Abahanzi barasaba ubuyobozi kubashyigikira no kubagirira icyizere bakaba photo

Umuhanzi witwa Sandare ugezweho mu ndirimbo yitwa "Atalipa", yabwiye Rubavu Today ko abona abanyarubavu ari bo bakwiye kongera gufasha abahanzi babo kumenyekana. Yagize ati: "Abanyarubavu mudukunde kuko dufite imiziki myiza". Yakomeje asaba ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu kubagirira icyizere bakabaha amahirwe, umwanya n'ubufasha mu guteza imbere umuziki w'abahanzi bo mu karere ka Rubavu. Yavuze ko ubuyobozi bubashyigikiye na Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu abahanzi bo muri Rubavu ubwabo bayuzuza, kuko ngo bafite imiziki myiza kandi myinshi. Sandare yitanzeho urugero avuga ko afite indirimbo 12 zimaze kujya hanze mu buryo bw'amajwi n'amashusho, bityo rero yizeye ko habonetse ibitaramo byinshi yakwigaragaza neza kandi agahagararira Rubavu yemye.

Rubavu: Abahanzi barasaba ubuyobozi kubashyigikira no kubagirira icyizere bakaba photo

Izzo P, umuhanzi ukomoka mu Karere ka Rubavu wakoranye indirimbo "Let's go" na Kenny Kai (Imana y'imihanda), aganira na Rubavu Today, yavuze ko abona ibitaramo byarabaye bike mu Karere ka Rubavu n'ibihaba batumiramo abahanzi bavuye ahandi gusa kandi nyamara Rubavu nayo ifite abahanzi bashoboye. Yasabye ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu gufasha abahanzi kuko babifitiye ubushobozi. Yagize ati: "Ubuyobozi bwacu turabusaba kujya budutumira mu gahunda zabwo. Niba hari umuganda usoza ukwezi bakadutumira tukaza tukawukorana warangira tukaririmba abaturage bakatumenya, niba hari imishikirano runaka irabera mu Karere bakadutumira tukaza tugasusurutsa abayijemo. Niba hari ibiganiro n'abaturage bakatubwira tukaza, mu bukangurambaga n'izindi gahunda zose bakadutumira tukajya kuririmba kugira ngo nibura abantu b'iwacu mu Karere ka Rubavu babone ko bagifite abahanzi".

Rubavu: Abahanzi barasaba ubuyobozi kubashyigikira no kubagirira icyizere bakaba photo

Imvugo ivuga ko akarere ka Rubavu ari igicumbi cy'imyidagaduro, imaze imyaka myinshi ivugwa n'abantu benshi haba abahatuye n'abatahatuye bahataramiye. Abaturage bo mu karere ka Rubavu bazwiho kugira urugwiro no gusabana bugatinda. Iyo bigeze ku muziki ho bihinduka urwanaga, baratarama agati kagaturika. Hari n'abavuga ko uyu muco wo gukunda umuziki cyane, Abanyarimubavu bawuhuje n'abagenzi babo bo mu gihugu cy'abaturanyi cya Kongo, kuko nabo bazwiho kwizihirwa cyane mu ndirimbo z'inkongomani.

Rubavu: Abahanzi barasaba ubuyobozi kubashyigikira no kubagirira icyizere bakaba photo

Rubavu yamaze no kwigarurira imitima y'abahanzi nyarwanda kuburyo bose iyo baje i Rubavu baba bizeye kugira igitaramo kiza kuko haba abanyabirori benshi kandi bumva umuziki icyo aricyo. Nk'umuhanzi Bruce Melody yavuze ko impamvu yahisemo gusoreza ibitaramo bya 2026 Summer Country Tour i Rubavu, ari uko yari abizi ko haba abantu bakunda ibirori kandi bakunda umuziki ku rwego rukomeye, ngo yari abizi ko kuhasoreza ibitaramo bye bizatanga urwibutso rwa nyarwo rw'ibi bitaramo bitewe nuko abanyarubavu baba bizihiwe mu buryo bugaragara.

Rubavu: Abahanzi barasaba ubuyobozi kubashyigikira no kubagirira icyizere bakaba photo
Rubavu: Abahanzi barasaba ubuyobozi kubashyigikira no kubagirira icyizere bakaba photo