RSE PART 2: Ufite amafaranga make? Dore uko wayinjizamo, uko imigabane ikora n’icyo wakwitondera

Felix Nyangezi · Amakuru · 26 September 2026

RSE PART 2: Ufite amafaranga make? Dore uko wayinjizamo, uko imigabane ikora n’icyo wakwitondera

Nyuma yo kumenya amateka ya Rwanda Stock Exchange, ikibazo gikurikira ni kimwe: umuntu usanzwe ayinjiramo ate, kandi amafaranga make ashobora koko gutangira kumubyarira inyungu?

Hari abantu bumva ijambo Rwanda Stock Exchange bakibwira ko ari isoko ry’abantu bafite za miliyoni nyinshi gusa. Abandi bakumva ko kugira ngo ugure imigabane bisaba kuba uri umunyamabanki, umucuruzi ukomeye cyangwa ufite amakuru y’ibanga.

Ariko si ko bimeze.

RSE ni isoko ry’imari rigenzurwa, aho imigabane, bonds n’izindi securities bishobora kugurwa no kugurishwa. Ku muntu usanzwe, igikomeye ni kumenya uko atangira, icyo agura, uko amafaranga ye ashobora kunguka, n’ingaruka ashobora guhura na zo.

RSE ni iki mu buryo bworoshye?

Tekereza ku isoko usanzwe uzi: hari ugurisha n’ushaka kugura. Kuri RSE na ho ni uko bigenda, ariko aho kugura inyanya cyangwa imyenda, abantu baba bacuruza imigabane y’ibigo n’izindi securities.

Iyo uguze umugabane w’ikigo, uba uguze igice gito cy’ub ownership bwacyo. Ni yo mpamvu umunyamigabane ashobora kugira uburenganzira ku nyungu ikigo gitanga nk’uko amategeko n’imyanzuro y’ikigo biteganya.

RSE ubwayo ntabwo ari ikigo ujyamo ngo ugishyiremo amafaranga maze kiguhere inyungu ihoraho. Ni isoko rihuza abashaka kugura n’abashaka kugurisha securities, kandi ubucuruzi bw’imigabane bukorwa binyuze kuri stockbroker ufite uruhushya.

None se umuntu usanzwe atangira ate?

Intambwe ya mbere ni ugushaka stockbroker wemewe.

Stockbroker ni ikigo gifite uruhushya rwo kwakira no gushyira ku isoko amabwiriza yawe yo kugura cyangwa kugurisha imigabane. CMA igaragaza, mu bafite uruhushya, ibigo nka African Alliance Rwanda Securities, Faida Securities Rwanda, CDH Capital Rwanda, Baraka Capital, MBEA Brokerage Services na MO Capital, n’abandi. Niba ubikeneye nawe watwandikira tukagufasha.

Nyuma yaho ufungura CSD account.

CSD ni uburyo bw’ikoranabuhanga bubikamo inyandiko y’imigabane yawe mu buryo bwa elegitoroniki. Ni ukuvuga ko imigabane yawe itaba impapuro ushyira mu mufuka; iba yanditse kuri konti yawe ya securities.

RSE isobanura ko umuntu ashobora gufungura CSD account binyuze kuri stockbroker wemewe, akuzuza ibisabwa ndetse agatanga ibyangombwa birimo indangamuntu cyangwa passport n’ibindi bisabwa.

Icy’ingenzi: CSD ibika inyandiko z’imigabane; stockbroker ni we ushyira order yawe ku isoko.

Ushobora gutangirana angahe?

Iki ni ikibazo abantu benshi bibaza. Nta mafaranga amwe RSE ivuga ko buri muntu agomba kugira mbere yo gutangira. Ariko hari minimum board lot ya 100 shares, kandi imigabane icuruzwa mu byiciro bya 100.

Ibi bisobanuye ko ku migabane, utakora order y’imigabane 1, 25 cyangwa 50; ubusanzwe utangira kuri 100, hanyuma 200, 300, 400… bitewe n’imigabane n’amabwiriza y’isoko.

Ku biciro by’isoko byatangajwe na RSE ku wa 25 Nzeri 2026,

urugero, imigabane 100 yaba ifite agaciro k’ibanze kangana na:

- I&M Bank Rwanda – 100 × Frw 105 = Frw 10,500 - MTN Rwanda – 100 × Frw 185 = Frw 18,500 - CIMERWA – 100 × Frw 165 = Frw 16,500 - BRALIRWA – 100 × Frw 515 = Frw 51,500 - Bank of Kigali – 100 × Frw 670 = Frw 67,000 - Equity Bank Group – 100 × Frw 900 = Frw 90,000

Ibi ni urugero rw’agaciro k’imigabane mbere yo kongeraho amafaranga ajyanye n’ubucuruzi. Ibiciro bihinduka bitewe n’isoko.

Bivuze ko umuntu ufite nk’Frw 20,000 ashobora kubona ko hari imigabane 100 ashobora kugura ku giciro cy’isoko, ariko agomba no kubara amafaranga ajyanye n’ubucuruzi mbere yo gutanga order.

Ariko amafaranga yawe akora ate nyuma yo kugura umugabane?

Iki ni cyo gice gikomeye kurusha ibindi. Iyo uguze imigabane, amafaranga yawe ntabwo ahita atangira kukuzanira umushahara wa buri kwezi.

Hari inzira ebyiri z’ingenzi ushobora kungukiramo.

1. Dividend: ikigo kigabana inyungu n’abanyamigabane

Iyo ikigo cyungutse kandi kikagira icyemezo cyo gutanga dividend, abanyamigabane bashobora guhabwa igice cy’inyungu hakurikijwe umubare w’imigabane bafite.

Urugero rworoshye: Niba ufite 100 shares, maze ikigo kigatangaza dividend ya Frw 10 kuri share, inyungu yawe mbisi yaba:

100 × Frw 10 = Frw 1,000.

Ariko dividend ntabwo ari umushahara wemewe buri kwezi, kandi ikigo ntabwo gisabwa buri gihe gutanga dividend. Biterwa n’inyungu, gahunda z’ikigo n’icyemezo gifatwa n’inzego zibifitiye ububasha.

2. Capital gain: umugabane wawe ukazamuka mu gaciro

Dufate ko uguze shares 100 kuri Frw 185.

Waba washoye:

100 × 185 = Frw 18,500.

Niba nyuma igiciro kikagera kuri Frw 220, shares zawe zaba zifite agaciro ka:

100 × 220 = Frw 22,000.

Itandukaniro ni:

Frw 22,000 − Frw 18,500 = Frw 3,500.

Iyo ubashije kugurisha kuri icyo giciro, ni bwo iryo tandukaniro rishobora kuba capital gain mbere y’ibindi byiciro by’amafaranga cyangwa imisoro bishobora gukurikizwa.

Ariko hari ikintu gikomeye abantu benshi batamenya: umugabane ushobora no kugabanuka

Kuba share yarazamutse uyu munsi ntibivuze ko ejo izakomeza kuzamuka.

Ibiciro bya shares bigengwa ahanini n’ibisabwa n’ibitangwa ku isoko. Iyo abashaka kugura ari benshi ugereranyije n’abashaka kugurisha, igiciro gishobora kuzamuka; iyo abashaka kugurisha barenze abashaka kugura ku giciro runaka, igiciro gishobora kugabanuka. RSE ubwayo ivuga ko ibiciro bigenwa n’imbaraga z’ibisabwa n’ibitangwa.

Urugero:

Waguze shares 100 kuri Frw 185.

Igishoro cyawe kiba:

Frw 18,500.

Niba igiciro kigabanutse kikagera kuri Frw 150, agaciro kazo kaba:

100 × 150 = Frw 15,000.

Ubu ubona ko agaciro k’isoko kagabanutseho:

Frw 3,500.

Ariko hari itandukaniro rikomeye: niba utaragurisha, ibyo ni igabanuka ry’agaciro k’isoko ku mpapuro; iyo ugurishije kuri Frw 150, ni bwo uba ubonye neza ko wagize igihombo kuri iyo transaction.

Ni yo mpamvu umuntu utangiye RSE atagomba kubona gusa aho igiciro kiri uyu munsi, ahubwo akareba n’ikigo arimo gushoramo, imikorere yacyo, inyungu, imyenda, gahunda zacyo n’amakuru y’isoko.

RSE itanga n’amakuru y’imikorere n’imari y’ibigo biri ku isoko kugira ngo abashoramari babashe gukurikirana ibigo bafite imigabane.

Ikindi kibazo: “Nindamuka nshatse kugurisha, nzabona umuguzi ako kanya?”

Si ngombwa.

Ibi ni byo bita liquidity.

Hari imigabane ishobora kuba idacuruzwa cyane ku munsi runaka. Ushobora gutanga order yo kugurisha ariko ugasanga nta muguzi wemeye kugura ku giciro ushaka ako kanya.

RSE na yo igaragaza ko liquidity ari kimwe mu bintu umushoramari agomba kuzirikana, kandi ko ibiciro n’ubucuruzi bishingira ku bids n’offers biri ku isoko.

Ni yo mpamvu kugura umugabane atari kimwe no gushyira amafaranga kuri konti ushobora guhita uyakuramo igihe icyo ari cyo cyose.

None se umuntu yakora iki mbere yo kugura?

Hari ibintu bitanu byoroshye ashobora kwibaza:

1. Iki kigo nkigura ndakizi?

2. Gikora iki kandi amafaranga yacyo ayakura he?

3. Cyigeze gitanga dividend? Ese ubu gifite gahunda cyangwa ubushobozi bwo gukomeza gukura?

4. Nindamuka nshatse kugurisha, isoko ry’uyu mugabane rirahari bihagije?

5. Nshobora kwihanganira ko igiciro kigabanuka ntihite nyagurisha kubera ubwoba?

Kandi aho gushora amafaranga yose mu kigo kimwe, umushoramari ashobora gutekereza ku diversification, ni ukuvuga gukwirakwiza ishoramari mu bigo cyangwa asset zitandukanye kugira ngo atishingikiriza ku kintu kimwe gusa.

RSE si “ahantu ho gukuba amafaranga vuba”

Iki ni kimwe mu bintu umuntu utangiye agomba kumenya mbere yo gutanga order.

RSE ishobora gutanga amahirwe yo kubona dividend no kunguka igihe agaciro k’umugabane kazamutse, ariko ishobora no gutuma agaciro k’ishoramari kagabanuka.

Nta garanti ivuga ko share uzagura uyu munsi izaba iri hejuru ejo.

Ni yo mpamvu ishoramari mu migabane risaba kwiga, gukurikirana amakuru, kwihangana no kumenya ibyago aho kugura kubera ko gusa umuntu yumvise ko “uyu mugabane urazamuka.”

None se amafaranga ajya he?

Iki ni ikibazo cy’ingenzi kurushaho. Iyo ikigo gishyize imigabane ku isoko kugira ngo gikoreshe capital market mu gukusanya igishoro, amafaranga ashobora gufasha mu bikorwa byo kwagura ubucuruzi, kugura ibikoresho, kongera ubushobozi cyangwa gutera inkunga gahunda z’ikigo.

Ni yo mpamvu stock market iba ihuza abafite amafaranga bashaka gushora n’ibigo bikenera igishoro cyo gukura. RSE ivuga ko imwe mu ntego zayo ari uguteza imbere savings no gutanga uburyo bwo kubona igishoro cy’igihe kirekire.

Ku rundi ruhande, iyo umuntu aguze share ku isoko rya kabiri, amafaranga ye ashobora kujya ku wundi muntu wamugurishije uwo mugabane. Icy’ingenzi ni uko nyuma y’ubucuruzi, ownership y’umugabane ihinduka ikajya ku waguze.

Ni bande bafasha umuntu gutangira?

Umuntu udafite ubumenyi bwimbitse ntabwo asabwa kujya ku isoko wenyine.

Hari stockbrokers bafite uruhushya bafasha abashoramari gutanga orders zo kugura cyangwa kugurisha.

CMA igaragaza ibigo bifite uruhushya rwo gukora ubu bucuruzi, kandi RSE ivuga ko transactions zikorwa binyuze kuri licensed stockbrokers.

Muri ibyo bigo harimo nka:

1. African Alliance Rwanda Securities 2. Faida Securities Rwanda 3. CDH Capital Rwanda 4. Baraka Capital 5. MBEA Brokerage Services 6. MO Capital

Urutonde rw’abafite licence rushobora guhinduka, bityo umushoramari akwiye kugenzura amakuru agezweho kuri CMA cyangwa RSE mbere yo guha umuntu amafaranga yo kumugurira imigabane.

Wowe wifuza gutangira, ariko ukaba utazi aho uhera?

Aha ni ho iyi nkuru igamije gutandukana n’inkuru zisanzwe zivuga gusa ku mibare y’isoko.

Niba utarigeze ugura umugabane, niba ufite amafaranga make, cyangwa niba utarasobanukirwa CSD, stockbroker, dividend, capital gain n’uko order itangwa, ushobora kutubwira ikibazo cyawe muri comments.

Tuzagerageza kugufasha gusobanukirwa intambwe ku yindi: amafaranga wakwifashisha, uko wafungura konti, uko ushaka stockbroker, uko ureba igiciro cy’umugabane, n’ibyo ugomba kwitondera mbere yo kugura.

Umwanzuro: amafaranga make ashobora gutangira urugendo rurerure

Rwanda Stock Exchange ntabwo ari inkuru y’abantu bafite amafaranga menshi gusa.

Ni inkuru y’umuntu ushobora gutangira yiga, akazigama buhoro buhoro, akagura imigabane mu rugero ashoboye, agakurikira uko ishoramari rye rihagaze, kandi akamenya ko inyungu n’igihombo byombi bishoboka.

Ikintu cya mbere si ukubaza ngo:

“Ni uwuhe mugabane uzamuka kurusha indi?”

Ahubwo ni ukubanza kubaza uti:

“Ese nsobanukiwe neza icyo ngiye kugura, amafaranga yanjye azakora ate, kandi niteguye iki niba isoko rihindutse?”

Kuko ku isoko ry’imari, kumenya icyo ugura bishobora kuba ingenzi kurusha kumenya gusa igiciro cyacyo.

Part 2 isubikiye aha ariko urugendo rwo kumenya uko RSE ikora nibwo rugitangira.