René Patrick na Tracy Agasaro bategerejwe muri Kingdom Nights yo ku wa 12 Ukwakira
René Patrick na Tracy Agasaro bagiye kwitabira Kingdom Nights i Kigali
Abaramyi b’Abanyarwanda René Patrick na Tracy Agasaro, bakunze kumenyekana nk’umugabo n’umugore bakorera Imana binyuze mu muziki wo kuramya, bagiye kuba abashyitsi badasanzwe muri gahunda ya Kingdom Nights izabera i Kigali mu Ukwakira 2026.
Aba bombi bazagaragara muri Kingdom Nights iteganyijwe ku wa 12 Ukwakira 2026, igakorerwa kuri Kigali Universe, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu n’igice z’ijoro. Uru rugo rw’abaramyi rwashyizwe ku cyapa cy’abazatanga umusanzu wihariye muri uyu mugoroba wo kuramya, umuziki wa Live n’ibiganiro byubaka.
Kingdom Nights ni gahunda ibaho kabiri mu kwezi igamije guhuza abakunzi ba Gospel, abaramyi n’abandi bantu bifuza kubona umwanya wo kuramya no kuganira ku ngingo zirebana no kwizera. Muri gahunda zayo, hakunze kugaragara abaramyi n’abahanzi batandukanye, bigatuma iba umwanya wo guhura no gusangira ubutumwa.
Kuri iyi nshuro, René Patrick na Tracy Agasaro bazongerera Kingdom Nights umwihariko binyuze mu buhamya bwabo nk’abashakanye kandi bakorera Imana hamwe. Uru rugo rumaze imyaka rugaragara mu bikorwa byo kuramya, aho buri umwe afite amateka ye mu muziki no mu murimo w’ivugabutumwa.
René Patrick azwi nk’umuramyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba yarashinze Tehillah Worship Ministry, urwego rufasha mu kurera no guteza imbere urubyiruko rukora umuziki wa Gospel. Tracy Agasaro na we ni umuramyi uzwi, akaba yaranabaye umunyamakuru muri RBA na KC2 mbere yo gukomeza kwagura ibikorwa bye mu murimo wo kuramya.
Inkuru y’urukundo rwabo nayo ijyana n’urugendo rwabo rwa muzika no kwizera. Basezeranye kubana muri Nyakanga 2020, nyuma basezerana imbere y’Imana n’abantu ku wa 4 Ukuboza 2021. Kuva icyo gihe, bakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo kuramya no gutanga ubuhamya ku buryo bakomezanya mu kwizera no mu murimo.
René Patrick na Tracy Agasaro kandi bahuriye mu gikorwa bise In Christ Now, umuryango wa Gikristo ugamije gukwirakwiza ubutumwa bwa Kristo ku rwego mpuzamahanga. Iki gitaramo gishingiye ku murongo wo mu byanditswe byera ushimangira Kristo nk’ishingiro ry’ubuzima bw’abamwizera.
Muri Nyakanga 2026, aba bombi batangije i Kigali igikorwa ngarukamwaka cy’ibitaramo mpuzamahanga byo kuramya cya In Christ Now, cyahuriyemo abahanzi n’abaramyi batandukanye bo mu Rwanda no mu karere. Ibi byongeye kugaragaza ko ibikorwa byabo bitagarukira ku ndirimbo gusa, ahubwo binibanda ku guhuza abantu mu kuramya n'ibindi bitandukanye
Mu muziki bafatanyije, René Patrick na Tracy Agasaro bafite indirimbo zirimo Jehovah, yasohotse nk’indirimbo yabo ya mbere bahuriyemo ku mugaragaro muri 2023, ndetse na Niryubahwe. Izi ndirimbo zagaragaje ubufatanye bwabo nk’abaramyi ndetse n’umwihariko wo gukorera hamwe nk’umuryango.
Kuba René Patrick na Tracy Agasaro bagiye kuba abashyitsi muri Kingdom Nights biyongera ku bandi baramyi bari batangajwe muri iyi gahunda, barimo Serge Rugamba, Rachael Uwineza, Joy na Rugaju Reagan usanzwe uyobora ibitaramo bigaragaza gushyigikirana nubudasa bwiki gitaramo. Igitaramo cyo ku wa 12 Ukwakira kizabera kuri Kigali Universe, aho amatike afite igiciro cya 5,000 Frw ari abayagura hakiri kare, mu gihe azagurirwa ku muryango ari 10,000 Frw.

