Rema yakuyemo amenyo ye 14 ayasimbuza aya zahabu gusa.
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nijeriya witwa Rema akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukuramo amenyo ye 14 akayasimbuza aya zahabu. Ubwo Reama yakoranaga ikiganiro n'umunyamideri Okiki, yavuze impamvu yafashe iki cyemezo kidasanzwe, nyuma y'urugendo yakoreye mu Misiri.

Rema yavuze ko urugendo yagiriye mu gihugu cya Misiri muri Nzeri 2026, arirwo rwamuhaye igitekerezo cyo gukora iki gikorwa kidasanzwe. Rema ubwo yageraga muri iki gihugu ku nshuro ya 2, kuko no mu mwaka ushize wa 2025 yasuye Misiri, muri uku kwezi yagiye gusura ingoro ndangamurage no kureba bimwe mu bisigazwa by’abami n’abandi bantu bo mu bihe bya kera. Rema yavuze ko yashimishijwe cyane n’amateka y’Abanya-Misiri ba kera, by’umwihariko uburyo zahabu yakoreshwaga mu mihango yo gushyingura bamwe mu bantu bakomeye bo muri icyo gihe. Uyu muhanzi yavuze ko akibona ibisigazwa by’imibiri izwi nka “mummies”, harimo n’ibyagaragazaga imitako cyangwa amenyo bikozwe muri zahabu, byamukoze ku mutima bikarangira agize igitekerzo cyo kwishyiramo amenyo ya zahabu nawe, akabigira umwihariko we, akaba umuhanzi ufite amenyo menshi ya zahabu. Rema yavuze ko yakuye amenyo 14 yari asanganywe, akayasimbuza ayakozwe muri zahabu, nyuma yo gutwarwa n’ibyo yabonye muri Misiri.

Biravugwa ko iki gikorwa cyamutwaye akayabo ka miliyari eshatu na miliyoni magana inane (3.8) y'amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Nijeriya, mu manyarwanda asanga miliyali enye na miliyoni magana abiri na cumi n'ikenda (4.219.375.333). Iki gikorwa gikomeje kuvugisha benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu muhanzi akomeje kugaragaza umwihariko n'ubudasa mu bikorwa bye by'ubuhanzi, haba mu miririmbire, imyambarire, ibitaramo bye n'uko agaragara (isura).

Rema yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cyabereye mu nyubako ya BK ARENA, ku wa 5 Nzeri 2026. Ni kimwe mmu bitaramo byasozaga umuhango wo kwita izina wabereye mu karere ka Musanze, mu Kinigi, ku wa 4 Nzeri. Bwari ubwa 2 uyu muhanzi ataramiye mu Rwanda kuko no muri 2023, yataririmbye mu bihembo bya Trace Award byatangiwe mu Rwanda.
