Philippines: Ubwato bwahiye burakongoka bupfiramo abantu 5, abandi 86 baburirwa irengero

NIRINGIYIMANA Simeon · Amakuru · 10 September 2026

Philippines: Ubwato bwahiye burakongoka bupfiramo abantu 5, abandi 86 baburirwa irengero

Ubwato bwahiye abantu batanu barapfa abandi 86 baburirwa irengero nyuma yuko buhiriye mu mazi hafi ya gace ka Coron muri Philippines.

Nk'uko byagaragaye mu mashusho BBC yashyize ahagaragara, agaragaza ubu bwato buri gukongoka cyane, umuriro ari mwinshi mu bice byose by’ubu bwato.

Philippines: Ubwato bwahiye burakongoka bupfiramo abantu 5, abandi 86 baburirwa  photo

‎Iyi nkongi yabaye ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, ubwo bwato bwitwa MV June Aster bwari buvuye mu murwa mukuru Manila bwerekeza i Coron mu ntara ya Palawan.

Philippines: Ubwato bwahiye burakongoka bupfiramo abantu 5, abandi 86 baburirwa  photo

Ubu bwato bwari butwaye abantu 134, barimo abagenzi 117 n’abakozi 17. BBC yatangaje ko, abantu 43 bamaze gutabarwa, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi baburiwe irengero bikomeje. ‎Ibikorwa by’ubutabazi byakomwe mu nkokora n’imiraba ikomeye ndetse n’amazi yari afite umuvumba mwinshi, bituma ubwato bushobora kwimuka aho bwari bwahiriye. ‎‎Impamvu yateye inkongi kuri MV June Aster ntiramenyekana, mu gihe iperereza n’ibikorwa byo gushakisha abarokotse bikomeje.