Perezida Ibrahim Traoré yiteguye kwivanga mu micungire y’umupira nubwo FIFA yamufatira ibihano

Felix Nyangezi · Imikino · 7 October 2026

Perezida Ibrahim Traoré yiteguye kwivanga mu micungire y’umupira nubwo FIFA yamufatira ibihano

Perezida wa Burkina Faso, Kapiteni Ibrahim Traoré, yatangaje ko Leta ye igiye kugira uruhare rutaziguye mu micungire y’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, nubwo bishobora gutuma Burkina Faso ihagarikwa na FIFA.

Traoré yabivuze ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 y’abakobwa, ndetse n’abandi bari mu rwego rwa siporo. Yagaragaje ko Leta itagishaka gukomeza kurebera ku bibazo biri mu mupira w’amaguru.

Ati: “Nta kundi twabigenza, tugomba kugira icyo dukoramo, nubwo twahagarikwa cyangwa ntiduhagarikwe.”

Perezida Traoré yavuze ko intego y’iki gikorwa atari ugushaka kwigarurira umupira gusa, ahubwo ari uguhindura imikorere yawo, kuwushoramo imari no guteza imbere imibereho y’abakinnyi.

Yagize ati Leta ishaka “gutera ingufu nshya” mu mupira w’amaguru, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwaremezo, gufasha abakinnyi ndetse no kunoza uburyo siporo itegurwa kandi icungwa.

FIFA ishobora gufatira Burkina Faso ibihano

Icyemezo cya Traoré gishobora guteza impaka kuko amategeko ya FIFA ateganya ko amashyirahamwe y’umupira w’amaguru agomba gukora yigenga, nta kwivanga kudakwiye kwa Leta cyangwa izindi nzego.

FIFA ishobora guhagarika ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu iyo bigaragaye ko Leta yarivanzemo ku buryo bubangamira ubwigenge bwaryo. Ibi bishobora gutuma amakipe n’ikipe y’igihugu bidakina amarushanwa mpuzamahanga, ndetse igihugu kikabura ubufasha n’amahirwe atangwa na FIFA na CAF.

Kugeza ubu, Traoré ntiyasobanuye neza inzego cyangwa abayobozi Leta ye izashyiraho, cyangwa uburyo izakorana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Burkina Faso.

Icyakora, ibi bije nyuma y’uko umupira w’amaguru wa Burkina Faso unenzwe kubera ibibazo by’imiyoborere n’umusaruro mubi w’ikipe y’igihugu. Mu minsi ishize, Burkina Faso yatsinzwe na Argentina ibitego 7-0, ibintu byongeye gutuma havuka impaka ku buryo umupira w’igihugu utegurwa.

Leta ya Burkina Faso kandi iri gukomeza gushora imari mu bikorwa remezo bya siporo. Muri Nzeri 2026 hatangijwe iyubakwa ry’ikigo cy’imikino kizaba kirimo amacumbi y’abakinnyi, ibibuga by’umupira, gymnasium, ikigo nderabuzima ndetse n’ibindi bikorwa, mu mushinga ufite agaciro karenga miliyari 25.2 z’amafaranga ya CFA.

Iki kibazo gishobora kuvamo impaka hagati ya Leta ya Burkina Faso na FIFA, mu gihe Traoré akomeje gushimangira ko igihugu cye kigomba kugira icyo gihindura ku mupira w’amaguru nubwo haba hari ibyago byo guhagarikwa.

Rubavu Today – Home