Padiri Habarugira yagizwe Igisonga cya Musenyeri wa Nyundo
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Nyundo muri Kiliziya Gatolika, yagize Padiri Léonidas Habarugira Karekezi Igisonga cye, asimbura Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi witabye Imana mu mpera za Kanama 2026.
Ibi byatangajwe ku wa 8 Nzeri 2026. Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko mu guhitamo Padiri Habarugira Karekezi harebwe ubunyangamugayo bwe, ubushobozi mu by’umwuka, ubumenyi, ubuhanga mu bya tewolojiya ndetse n’umurava agaragaza mu murimo wa Kiliziya. Nk’Igisonga cy’Umwepiskopi, Padiri Habarugira Karekezi azafasha mu miyoborere ya Diyoseze ya Nyundo no gukurikirana imirimo isanzwe y’ubuyobozi, uretse inshingano Musenyeri yihariyeho ububasha cyangwa izisaba ko abanza kuzimuhera uburenganzira. Musenyeri Mwumvaneza yasabye abadiyakoni, abihayimana n’abakirisitu ba Diyoseze ya Nyundo kwakira Padiri Habarugira Karekezi no kumushyigikira muri izi nshingano nshya. Padiri Habarugira Karekezi ahawe izi nshingano nyuma y’urupfu rwa Musenyeri Nsengumuremyi, wari umaze imyaka myinshi ari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo. Yatangiye izi nshingano mu 2001, akomeza kuzisohoza no mu gihe Musenyeri Mwumvaneza ubwo yatangiraga kuyobora Diyoseze ya Nyundo mu 2016. Musenyeri Nsengumuremyi yitabye Imana ku wa 30 Kanama 2026 afite imyaka 76, nyuma yo gufatwa n'uburwayi butunguranye bw’umuvuduko muke w’amaraso.
