Nyuma yo gukina, Haruna Niyonzima yinjiye mu mwuga w’ubutoza
Gasogi United yatangaje ko Haruna Niyonzima ari we mutoza wungirije mushya w’iyi kipe, kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026. Ni inshingano nshya kuri Niyonzima nyuma y’umwuga muremure w’umupira w’amaguru, aho yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rwagize hagati mu kibuga.

Niyonzima yatangiriye umupira mu ikipe ya Etincelles, nyuma akinira amakipe akomeye arimo Rayon Sports, APR FC na AS Kigali. Nyuma y’imyitwarire myiza mu Rwanda, yerekeje muri Tanzania aho yakiniye Young Africans (Yanga SC), mbere yo kwerekeza muri mukeba wayo Simba SC. Ku rwego rw’igihugu, Niyonzima yakiniye Amavubi imikino irenga 100, ndetse amara imyaka myinshi ari kapiteni w’ikipe y’igihugu. Nyuma yo gusoza umwuga wo gukina, Niyonzima yatangiye kwerekeza ku bijyanye n’ubutoza. Mu 2025 yatangiye amasomo yo kubona impamyabushobozi mu butoza, nyuma ajya muri Espagne mu mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru yari mu bufatanye bwa Visit Rwanda na Atlético Madrid. Gasogi United yizeye ko ubunararibonye n’ubumenyi Niyonzima afite mu mupira w’amaguru bizafasha ikipe kunoza urwego rw’ubuyobozi bwa tekiniki no guhangana neza mu irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kuri Niyonzima, iyi ni intambwe nshya nyuma y’imyaka myinshi yamaze ari umukinnyi w’ingenzi ndetse na kapiteni w’Amavubi.