Nyuma y'igihe batandukanye, Killaman yavuze ko Nsabii ariwe wakemuye icyo kibazo.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 9 October 2026

Nyuma y'igihe batandukanye, Killaman yavuze ko Nsabii ariwe wakemuye icyo kibazo.

Amezi yari abaye Menshi Nsabii na Killaman batitabira ibitaramo bya Gen Z Comedy show, bitewe nuko bari barahagaritse ibikorwa bahuriragamo, harimo ibitaramo n'amafirime. Ni mu gihe aba bombi aribo bafite video 4 zarebwe n'abarenga miliyoni imwe kuri YouTube channel ya Gen Z Comedy show.

Nyuma yo kongera gusubirana, basubukuye ibikorwa bya firime, bongera kugaragara bari kumwe. Fally Merci atazuyaje nawe yahise abatumira mu Iseka Rusange (Gen Z Comedy show) ryabaye mu ijoro ryakeye. Batanze ibyishimo ku bitabiye, cyane ko bari banabakumbuye. Nk'ibisanzwe Nsabi na Killaman bakinanye umukino usekeje, aho Nsabii yari umukozi wo murugo rwa Killaman, mu gihe Killaman we yakinnye nk'umusirikare. Nsabii yamwibye igikapu kirimo imyenda ya gisirikare n'ibikoresho birimo n'imbunda.

Nsabii mu buryo busekeje yagiye kuri live ya TikTok yigana ibikorwa by'abayikoresha, anasubiramo amagambo akunze gukoreshwa n'abatiktoka, harimo "gutapinga, munzamure, ndakuboroka, gusharinga n'ibindi. Mu gihe yari kuri Live yasomye igitekerezo (comment) ya Boss we (Killaman) atabizi, igira iti "Courage Musore". Yahise ahinda umushitsi amenya ko, nawe yamurebaga, yerekana imyenda ye ya gisirikare n'imbunda. Byarangiye a Musanze aho yakoreraga iyo live amutwara rwantambi mu buryo busekeje bwasize abitabiriye imbavu bazifashe mu ntoki.

Bavuye ku rubyiniro, Nsabii na Killaman baganiye n'itangazamakuru, basubiza bimwe mu bibazo babajijwe. Ikibazo cyabajijwe cyari giteye n'amatsiko ku bakunzi baba bakinnyi ba firime ni impamvu bongeye gusubirana. Basubije ko byari bikwiye, banabajijwe uwahoze uruhare mu isubirane ryabo.

Killaman acyumva icyo kibazo yahise atunga ikiganza Nsabii, avuga ko ariwe wazanye igitekerezo cyo kongera gukorana, ati niwe wabigizemo uruhare, kuko ngo yabonaga hari byinshi byakwangirika iyo dukomeza kwanga gukorana, kandi hari byinshi bari baramaze kubaka byanishimiwe n'abakunzi babo bombi.

Nsabii nawe ntabwo yabihakanye, yavuze ko ariko bimeze. Nsabii na Killaman bamaze igihe kinini batangiye gukorana, kuva batangira gukorana, bahuriye muri filime nyinshi z'akunzwe harimo Kwiyenza, My Heart, The Devil, Contract n'izindi.

Nyuma y'igihe batandukanye, Killaman yavuze ko Nsabii ariwe wakemuye icyo kibazo photo 1