Nyaxo, Burikantu na Buringuni bakomeje guterana amagambo.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 14 October 2026

Nyaxo, Burikantu na Buringuni bakomeje guterana amagambo.

Burikantu na Buringuni nyuma yo kwandikira ibaruwa abafana ba Nyaxo, ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kuyitangaho ibitekerezo byinshi, bamwe bashigikira ibyo banditsemo abandi babirwanya.

Iyi nyandiko Burikantu na Buringuni bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, nayita ibaruwa bandikiye abafana ba Nyaxo. Muri iyi baruwa babwiraga abafana ba Nyaxo ko ari ba ruburika, ko ntacyo bamumariye nubwo baba bigize nkaho bamukunda.

Bavuze ko Nyaxo yazimye kandi ko byatewe n'abafana be bamutereranye. Bageze aho muri iyi baruwa babaza bati "Iyo muba mumukunda ntabwo mwari kwanga kureba video ze za YouTube, kuko yageze ubwo arekeraho kuzishyiraho kuko ngo yarasigaye agira views 2 gusa".

Bakomeje bavuga ko badakeneye abafana nk'abo bakwereka ko muri kumwe kandi batagushigikira ngo barebe ibyo ukora. Bati "Bene abo bafana ntabo dushaka". Muri iyi baruwa basabye Nyaxo kujya gusaba Killaman ko yamushyira muri firime ze kuko we agikunzwe. Bagize bati "Shyira iby'icyubahiro hasi ujye kwa Killaman agufashe kugaruka mu ruganda rwa sinema kuko wazimye".

Bamubwiraga ko iyo nama akwiye kuyikurikiza akirengagiza ko ariwe wazamuye Killaman, akajya kumusaba umusada atitaye ko yamusanze muri sinema. Ibi nibyo abantu benshi bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bamusuzuye, atakwemera gusubira gusaba icyo bita "hit" abo yayihaye.

Abandi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko Burikantu na Buringuni barengeye, kandi ko ibyo bavuga atari byo, Nyaxo atazi ye ahubwo ari umunyabigwi kuko yakoze byinshi muri rugendo rwe rwa sinema. Hari n'abari kuvuga ko ibyo bari kumuvugaho arukumusuzugura kuko bakamwubahiye ibikorwa bye yakoze mu myaka yashize.

Bijya gutangira ibi byose, byahereye mu biganiro Burikantu na Buringuni bagaragayemo bavuga kuri Nyaxo, nyuma yuko nawe yari yavuze ko Burikantu na Buringuni abona ntacyo bakora, ko ibikorwa byabo nta kintu kirimo. Nabo nta kuzuyaza batangiye kuvuga ko yazimye, atakigezweho nka mbere, bavuga ko ubu aribo bagezweho.

Kugeza ubu ku mbuga nkoranyambaga bamwe bari gushigikira ibyo aba bahungu bavuze mu ibaruwa bageneye abafana ba Nyaxo, mu gihe abandi bari kuvuga ko Nyaxo ari ntagereranwa, kuba atakigezweho batabahesha uburenganzira bwo kumwibasira.