Nyamata: Basigaye bajya 'Kuvumba umuriro' kwa muganga

Iranzi Yves Ibrahim · Amakuru · 1 September 2026

Nyamata: Basigaye bajya 'Kuvumba umuriro' kwa muganga

Mu Karere ka Bugesera, mu Mirenge imwe n’imwe harimo n’Umujyi wa Nyamata, haramutse ikibazo cy’ibura cy’umuriro guhera mu gitondo saa kumi n’ebyiri kugeza saa saba z’amanywa, nturagaruka. Ubu, muri Nyamata hari abagendana telefoni mu ntoki na za ‘chargers’ kugira ngo bashake aho babona hari za ‘moteri’ zikoreshwa na mazutu, maze bashobore kwatsa za telefoni kuko zimaze umwanya zabazimiyeho. Umubyeyi umwe wahuye n’ingaruka z’uko kubura k’umuriro igihe kirekire, yagize ati: ” Nk’ubu mfite umwana ugomba kujya gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara imodoka, ariko indangamuntu ye hari aho yari iri muri Kigali bagombaga kuyohereza uyu munsi kuko irakenewe cyane mu kizamini, ariko telefoni yanzimiyeho guhera mu gitondo, mbura uko mvugana n’umumotari uyizana, ni cyo cyatumye nza gushakira umuriro hano bafite moteri ya mazutu ngo bamfashe…REG iba yabidukoze, ntibanatubwire mbere nibura ngo twitegure”. Umwe mu bacuruza ibirirwa bikomoka ku ifarini ndetse akanagira iduka ritegurirwamo ikawa yo kunywa (coffee shop) yavuze ko yahuye n’igihombo gikomeye uyu munsi kubera ko hari ibintu byinshi byangirikiye muri ‘firigo’. Yagize ati: ” Iki ni ikibazo gikomeye cya REG, ntibatumenyesheje nibura ngo twitegura tumenye n’uko dufata ibicuruzwa byacu bibikwa muri firigo. Ubu twamaze guhura n’igihombo kinini, reba imashini zose zahagaze ntiturimo gukora imigati yaheze mu mashini. Ibintu byinshi byapfiriye muri firigo, kandi ntibyakongera gukoreshwa ubwo biba birangiye. Bajye badufasha kuko ubundi barandika bakavuga bati, umuriro uraza kubura mu gihe iki n’iki, ariko ubu ntituzi ibyo ari byo”. Yonegeyeho ati: “Duhuye n’igihombo kuko n’abaza gushaka ikawa yo kunywa ntidushobora kuyibakorera, kuko moteri ikoreshwa na mazutu dufite igira imbaraga nkeya zidashobora gukoresha ziriya mashini zitunganya ikawa yo kunywa. Ubu abakiriya barinjira bakongera bakagenda ntacyo tubahaye”. Zawadi Geoffrey, ushinzwe guhuza ikigo cya REG n’abafatanyabikorwa, yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera, cyaje gitunguranye, iyo akaba ari iyo mpamvu yatumye badatanga itangazo ryo guteguza, kuko batamenye mbere ko kiri bubeho. Yagize ati: “Twagize ikibazo cya tekiniki, buriya igihe dutanga itangazo riteguza ko umuriro uza kubura mu gice runaka, mu masaha runaka, ni igihe tuba twabiteguye, dushaka gukora ‘maintenance’ cyangwa se gusana. Ikibazo cyabayeho rero cyo ntabwo ari twe twagiteguye, ahubwo abatekinisiye, bakomeje kurwana na cyo, bibwira ko kiri burangire vuba, ariko n’ubu baravuga ko nta gihe kinini kiza gushira kidakemutse. Ntibashobora kuvuga isaha nyayo ikibazo kiza kuba kirangiye, ariko ntabwo bicaye, barimo bakora ngo gikemuke.” “Ubu nonaha ntitwashobora gutangaza ikibazo cyateye iryo bura ry’umuriro, kuko iyo bamaze kugikemura, ni bwo basubira inyuma bakareba aho ikibazo cyari cyaturutse n’icyagiteye, hanyuma bagakora raporo, ubwo natwe tukabona gutangaza icyari cyabaye. Ni ikibazo cyabaye muri Bugesera gusa, kandi nabwo si imirenge yose”.