Nyabihu: Abaregwa mu rubanza rw’inzoga zahitanye abantu 6 bakatiwe imyaka 25

NIRINGIYIMANA Simeon · Amakuru · 11 September 2026

Nyabihu: Abaregwa mu rubanza rw’inzoga zahitanye abantu 6 bakatiwe imyaka 25

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw abantu babiri bahamijwe ibyaha birimo kuroga no guha abantu ibintu bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, mu rubanza rwaregwagamo abakekwaho gutanga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame ku wa 10 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Kinamba, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, hagati ya saa 14:50 na 15:00.

Nyabihu: Abaregwa mu rubanza rw’inzoga zahitanye abantu 6 bakatiwe imyaka 25 photo 1

Uru rubanza rwaburanishijwe n’Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, rushingiye ku iburanisha ryabaye ku wa 25 Kanama 2026, aho abaregwa bashinjwaga ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, by’umwihariko inzoga zitemewe zari zimwe mu byatumye abaturage bo mu Turere twa Nyabihu na Rubavu bapfa, mu gihe abandi bagize uburwayi butandukanye.

Mu byo Urukiko rwagaragaje harimo ibisubizo by’ibipimo byafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bwa gihanga, Rwanda Forensic Laboratory, byagaragaje ko inzoga zatanzwe zari zirimo Methanol ingana na 45%.

Urukiko rwagaragaje ko uru rugero rurenze kure urwego rwa Methanol ruteganywa n’ubuziranenge bw’ibinyobwa, kuko urwego rwemewe rutagomba kurenza 0.5%.

Abaregwa bari barimo MUKESHIMANA Jacqueline na NYIRASUKURA Agnes bo mu Karere ka Nyabihu, HABIMANA alias Nyinya na HABIMANA Motari, BYOSENIBYAYO Eric, MUKAMIHIGO Noella ndetse na MANIRAGABA Alphonse bo mu Karere ka Rubavu.

Nyabihu: Abaregwa mu rubanza rw’inzoga zahitanye abantu 6 bakatiwe imyaka 25 photo 2

Urukiko rwemeje kwakira ikirego cy’Ubushinjacyaha burega aba bantu ibyaha bitandukanye, birimo kuroga, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Mu myanzuro yarwo, Urukiko rwemeje ko BYOSENIBYAYO Eric na HABIMANA Motari bahamwa n’icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byoroheje, rubahanisha buri umwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko kandi rwakatiye HABIMANA Alias Nyinya igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku ruhande rwa MUKESHIMANA Jacqueline na MANIRAGABA Alphonse, Urukiko rwabahamije ibyaha byo kuroga, guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima ndetse no gukora no gucuruza ibiyobyabwenge byoroheje.

Aba bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka 25 buri umwe, ndetse n’ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri wese.

Naho NZAYISENGA Edouard, MUKAMIHIGO Noella na NYIRASUKURA Agnes, Urukiko rwabahamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bworoheje ndetse n’icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Aba batatu bakatiwe buri umwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uru rubanza rwagarutse ku ngaruka zikomeye zatewe n’inzoga zitemewe zari zaranywerewe mu bice bimwe bya Nyabihu na Rubavu, aho bamwe mu bazinyoye bahasize ubuzima, abandi bakagira ibibazo by’ubuzima.