Nshaka kwibutsa abantu ko Imana itajya idutererana - Bacogoza kuri 'Yangiriye Neza'
Jonathan Bacogoza yasohoye indirimbo nshya “Yangiriye Neza” Umuhanzi mu muziki wa Gospel, Jonathan Bacogoza ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko indirimbo ye nshya “Yangiriye Neza” yashyize hanze Ejo, yayanditse ashaka kwibutsa abantu ko no mu bihe bikomeye Imana itadutererana. Ubutumwa buri muri “Yangiriye Neza” Mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru Rubavu Today, Jonathan Bacogoza yavuze ko ubutumwa buri muri “Yangiriye Neza” ari ugufasha umuntu kureba ubuzima mu ishusho yagutse, aho kwibanda gusa ku bibazo afite cyangwa ku byo atarabona. Ati: “Nanditse ‘Yangiriye Neza’ nshaka kwibutsa umuntu ko ubuzima budapimirwa ku byo atarabona gusa. Hari n’ibyo Imana yamaze gukora, hari aho yamukuye n’aho yamugejeje. Niyo mpamvu nashakaga ko iyi ndirimbo iba ijwi ryo gushimira Imana.” Kwibuka ineza y’Imana mu bihe bikomeye Akomeza avuga ko umuntu ashobora kunyura mu bihe bikomeye, akagira ibyo yifuza bitaragerwaho cyangwa agahura n’ibigeragezo, ariko ibyo byose ntibigomba kumubuza kubona ineza y’Imana yamaze kugaragarira mu buzima bwe. Ati: “Hari igihe ibibazo bituma tureba hasi tukibagirwa kureba inyuma tukibuka ibyo Imana yadukoreye. ‘Yangiriye Neza’ ni ukwibutsa umuntu ko n’iyo hari ibyo agitegereje, hari byinshi yakiriye kandi agomba gushimira Imana.” Gukomeza kwizera Imana Yunzemo ati: “Mu bihe bikomeye, Imana ikomeza kutubera umubyeyi mwiza. Kuba tutabona igisubizo ako kanya ntibivuze ko Imana yaretse kutwitaho. Hari igihe tugomba gukomeza kuyizera no mu gihe tutarasobanukirwa neza n’urugendo turimo.” Urugendo rw’ubuzima rwamuhaye igitekerezo cy’indirimbo Ati: “Natekereje cyane ku rugendo rw’ubuzima n’ibintu umuntu agenda anyuramo. Hari aho nigeze kureba inyuma nkibaza nti: ‘Iyo ubuntu bw’Imana butabaho, nari kuba ngeze he?’ Icyo kibazo ubwacyo cyabaye kimwe mu byatumye nshaka gukora indirimbo yo kuvuga nti: ‘Yangiriye Neza.’” Ubuntu bw’Imana mu buzima bw’umuntu Avuga ko iyo umuntu yitegereje ubuzima bwe neza, hari ibintu byinshi ashobora kubona ko atagezeho ku bw’imbaraga ze gusa. “Hari ibintu umuntu yibwira ko yagezeho kubera imbaraga ze, ariko iyo asubije amaso inyuma, akabona uko ibintu byagiye bikurikirana, asanga hari ubuntu bw’Imana bwamuherekeje. Iri ni ryo shimwe nshaka ko umuntu yumva muri iyi ndirimbo.” REBA INDIRIMBO “YANGIRIYE NEZA” YA JONATHAN BACOGOZA