Netflix izerekana imikino yose y’Igikombe cy’Isi cya 2030

Manzi Daniel · Imikino · 13 October 2026

Netflix izerekana imikino yose y’Igikombe cy’Isi cya 2030

Urubuga rwa Netflix rukomeje kwagura ibikorwa byarwo mu mikino ya siporo, nyuma yo kubona uburenganzira bwo kwerekana imikino yose 104 y’Igikombe cy’Isi cya 2030 mu gihugu cya Espagne, kizafatanya na Maroc na Portugal kwakira iri rushanwa. Ni intambwe ikomeye kuri iyi sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika isanzwe izwi cyane mu kwerekana filime, ibiganiro n’inkuru mbarankuru, ariko ikaba imaze igihe yinjira no mu bijyanye no kwerekana imikino ya siporo imbonankubone. Igikombe cy’Isi cya 2030 kizaba cyitabiriwe n’amakipe 48, aho Netflix izajya yereka abakunzi b’umupira w’amaguru bo muri Espagne imikino yose 104 y’iri rushanwa. Icyakora, amasezerano Netflix yagiranye n’abategura Igikombe cy’Isi, FIFA, ateganya ko umukino umwe kuri buri munsi w’imikino uzajya werekanwa ku buntu muri Espagne. Byongeye kandi, imwe mu mikino ikomeye izaboneka kuri televiziyo y’igihugu itishyuzwa, irimo imikino yose ikipe ya Espagne izakina, imikino ya 1/2 ndetse n’umukino wa nyuma. Espagne, imwe mu bihugu bizakira iri rushanwa, izaba ishaka kongera kwegukana igikombe yatwaye mu 2026, itsinze Argentine mu mukino wa nyuma wabereye muri Nyakanga. Icyo gihe, Espagne yatwaye igikombe cyayo cya kabiri nyuma y’icyo yegukanye mu 2010 muri Afurika y’Epfo. Igikombe cy’Isi cya 2030 kizaba umwihariko kuko kizizihiza imyaka 100 ishize iri rushanwa ritangiye. Usibye Maroc, Espagne na Portugal, hari imikino izakinirwa muri Uruguay, Paraguay na Argentine mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru. Netflix ikomeje kwagura ibikorwa muri siporo Kwegukana uburenganzira bwo kwerekana Igikombe cy’Isi cy’abagabo ni indi ntambwe ikomeye kuri Netflix, yari isanzwe ifite amasezerano yo kwerekana ku rwego mpuzamahanga Igikombe cy’Isi cy’abagore cya 2027 na 2031. Muri Kamena 2026, iyi sosiyete yanashyize ku rubuga rwayo umukino wa videwo witwa FIFA World Cup Launch Edition, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye ifitanye na FIFA. Mu myaka ishize, Netflix yagiye yongera ibikorwa byo kwerekana imikino ikomeye ya siporo, irimo iteramakofe ndetse n’imikino ya shampiyona ya NFL muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amasezerano ifitanye na NFL, azarangira nyuma y’umwaka w’imikino wa 2029-2030, ateganya ko izajya yerekana umukino wo mu cyumweru cya mbere cya shampiyona, umukino uba mbere y’umunsi wa Thanksgiving, nibura umukino umwe ku munsi wa Noheli ndetse n’umukino wo mu cyumweru cya nyuma cya shampiyona. Byongeye kandi, Netflix itegerejweho kwerekana umukino ukomeye w’iteramakofe uzahuza Tyson Fury na Anthony Joshua ku wa 11 Ukuboza 2026.