Nel Ngabo yerekeje muri Canada, agiye gutaramira Ottawa mu gitaramo cyitezwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda

Felix Nyangezi · Imyidagaduro · 26 September 2026

Nel Ngabo yerekeje muri Canada, agiye gutaramira Ottawa mu gitaramo cyitezwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda

Nyuma y’imyaka ine agarutse mu Mujyi wa Ottawa, umuhanzi nyarwanda Nel Ngabo yongeye kwerekeza muri Canada, aho agiye guhurira n’abandi bahanzi nyarwanda mu gitaramo cyitezweho kwitabirwa n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026, umuhanzi Nel Ngabo yafashe rutemikirere yerekeza muri Canada, aho agiye kwitabira ibitaramo bizahuza bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kwagura umuziki wabo hanze y’u Rwanda. Yari aherekejwe na Ishimwe Clement, umuyobozi wa Kina Music akaba n’umujyanama we.

Urugendo rwe ruje mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kubona umwanya mu Banyarwanda baba mu mahanga, aho abahanzi batandukanye bakomeje gutegura ibitaramo bibahuza n’abafana babo bo muri Diaspora cyangwa se abanyarwanda batuye hanze mu mahanga.

Ottawa ni ho urugendo rutangirira

Nel Ngabo azataramira mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026, mu gitaramo cyiswe “Beyond Borders Canada Tour”.

Muri icyo gitaramo azasangira urubyiniro na Element EleéeH, Kevin Kade na DJ Brianne. Igitaramo kizabera kuri Press Event Centre, 523 St Anthony St, Ottawa.

Nyuma ya Ottawa, aba bahanzi bazongera guhura n’abakunzi babo i Montréal ku wa 3 Ukwakira 2026, mu kindi gitaramo kiri muri gahunda y’uru rugendo.

Si ubwa mbere Nel Ngabo ageze muri Canada

Kuba Nel Ngabo yongeye kujya gutaramira muri Canada si ibintu bishya kuri we. Mu 2022, yari yaragiye muri iki gihugu aho yakoreye ibitaramo birimo ibyabereye i Montréal na Ottawa nanone.

Muri urwo rugendo rwo mu 2022, umuhanzi yavuze ko yatangajwe n’uburyo Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki we muri Canada bari bazi indirimbo ze kandi bakamwakira neza.

Uyu mwaka rero agarutse muri Canada afite indi ntambwe nshya mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse agiye guhura n’abandi bahanzi bafite gahunda yo gukomeza kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Urugendo rushya mu muziki we

Nel Ngabo, uzwi cyane mu njyana ya R&B, amaze imyaka myinshi ari mu bahanzi bagize uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda mu buryo bugezweho. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo “Byakoroha”, “Zoli”, “Mutuale”, “Nzahinduka”, “solo”n’izindi.

Mu 2026, ibikorwa bye byakomeje kurenga imbibi z’u Rwanda. Urugendo rwo muri Canada ruje rukurikira urwo yakoze muri Kanama 2026, ubwo yitabiraga iserukiramuco AfrOstrava 2026 muri Repubulika ya Tchèque.

Kuri ubu, amaso y’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri Canada ahanzwe ku gitaramo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri i Ottawa, aho Nel Ngabo azongera gufata umwanya ku rubyiniro, nyuma y’imyaka ine agarutse muri uwo Mujyi.

Ku bakunzi be, si urugendo rwo gusura Canada gusa; ni undi mwanya wo kubereka ko umuziki nyarwanda ushobora kurenga imipaka, ugakomeza guhuza abawukunda n’abawukora aho bari hose. Mukomeze mukurikirane inkuru zanditse kuri Rubavutoday.com munatanga ibitekerezo kuko igitekerezo cyawe ni itafari ry’ubaka igitangazamakuru cyacu Aho Waba uri hose.

Rubavu Today – Home