Nel Ngabo yagiye muri Canada gutaramira mu mujyi ufatwa nk'igicumbi cy'imyidagaduro
Nel Ngabo yaraye yerekeje muri Canada mu gitaramo cyiswe "Beyond Borders", kizaba ku wa 26 Nzeri 2026, mu mugi wwa Ottawa. Uyu Mugi ni umwe mu Mijyi ifatwa nk'igicumbi kimyidagaduro, kubera ibirori, ibitaramo n'ibikorwa bihabera bijyanye n'imyidagaduro umunsi ku wundi. Muri uyu Mujyi hanabera ibikorwa byo kwerekana amafirimo, abantu benshi baza ku haruhukira ku bwinshi.
Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira muri uyu Muji muri 2022, icyo gihe yanataramiye mu tundi duce dutandukanye two muri Canada. Mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2026 nibwo Nel Ngabo yafashe rutemikirere imwerekeza mu Canada, aherekejwe n'umujyanama we Ishimwe Clement, umuyobozi wa Kina Music, Nel Ngabo abarizamo. Muri Canada uyu muhanzi arahahuirira na bagenzi be b'abanyarwanda harimo Kevin Kade, Element na Dj Brianne.
Bose uko ari 4 baraza guhurira muri iki gitaramo kizaba ejo ku wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2026, cyise "Beyond Borders". Kevin Kade niwe wabanje kugera muri Canada mbere, yakirwa na Dj Brianne wamaze kwimukira muri iki gihugu, uherutse no gutangaza ko yahabonye umuryango uzajya umufasha ukanamwitaho, wa Ferdinand uzwi nka Dj Ferrydee. Element nawe ku munsi wejo yakiriwe na Dj Brianne ubwo yageraga muri Canada, ubwo bategereje Nel Ngabo bazafatanya muri iki gitaramo.



