"Ndabakunda"; Indirimbo igiye kumenyekanisha Shema Fabrice mu muziki wa Gospel

Tuyishime Valens · Imyidagaduro · 25 September 2026

"Ndabakunda"; Indirimbo igiye kumenyekanisha Shema Fabrice mu muziki wa Gospel

Shema Fabrice, umuhanzi ukorera muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari kwitegura kwinjira ku mugaragaro mu muziki wa Gospel, aho agiye gutangirira ku ndirimbo ye ya mbere yise "Ndabakunda." Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwa solo agamije gukoresha impano ye mu kuramya no guhimbaza Imana, akaba ategereje gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo azaba ari intangiriro y'ibikorwa bye bya muzika.

"Ndabakunda"; Indirimbo igiye kumenyekanisha Shema Fabrice mu muziki wa Gospel photo

"Ndabakunda" ni indirimbo Shema Fabrice yahisemo nk'intangiriro y'urugendo rwe rushya, aho yifuza kugeza ku bakunzi b'umuziki ubutumwa bwo gukunda Imana no kuyihimbaza binyuze mu mpano ye. Shema Fabrice ukorera muri Utah avuga ko gutangira career ya solo ari intambwe nshya kuri we, ndetse akaba yiteguye gukomeza gukora ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana. Uru rugendo rwe ntarugarukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, kuko afite intego yo kugeza umuziki we ku bakunzi ba Gospel mu Rwanda, muri Afurika ndetse no mu bindi bice by'Isi.

"Ndabakunda"; Indirimbo igiye kumenyekanisha Shema Fabrice mu muziki wa Gospel photo

Amashusho ya "Ndabakunda" ategerejwe n'abakunzi b'umuziki, cyane cyane abumvira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri Shema Fabrice, iyi ndirimbo ni intangiriro y'urugendo rwa muzika yifuza gukomeza mu gihe kiri imbere, aho azagenda ashyira hanze ibindi bihangano. "Ndabakunda" ni yo ndirimbo ibimburira Shema Fabrice urugendo rwe rwa solo mu muziki wa Gospel.