Mwenga: Radiyo RCM Yahagaritse Ibiganiro Nyuma yo Kwinjirwamo n’Abagizi ba Nabi
Radio Community de Mwenga (RCM), imwe mu maradiyo akorera mu mujyi wa Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, yahagaritse ibiganiro byayo nyuma y’uko abantu bitwaje ibikoresho binjiye mu biro byayo mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Nzeri 2026, bakangiza bakanatwara ibikoresho bitandukanye.
Iyi radiyo iherereye mu mujyi wa Mwenga, ku ntera y’ibilometero hafi 120 uvuye i Bukavu, umujyi ubamo ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ubuyobozi bwa RCM buvuga ko igitero cyabaye mu masaha y’ijoro, aho abantu bataramenyekana binjiye muri sitasiyo ya radiyo, bagaca urugi rw’ingenzi mbere yo kwinjira mu bice bitandukanye by’inyubako.
Mu byibasiwe cyane harimo icyumba cy’ikoranabuhanga, aho abateye batwaye mudasobwa zakoreshwaga mu gutunganya amajwi, gutegura no gutambutsa ibiganiro ndetse no mu bindi bikorwa bya tekiniki bya radiyo.
Banasenye idirishya ry’ibiro by’ubuyobozi bakoresheje ibikoresho birimo isuka n’agafuni, maze binjira imbere.
Muri ibyo biro, hatwawe mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa HP, yari ibitsemo inyandiko z’ubuyobozi, ububiko bw’amakuru ya radiyo ndetse na archives z’amajwi.
Abagizi ba nabi kandi batwaye amafaranga, telefoni za Android zakoreshwaga n’abanyamakuru mu kazi ko gutara amakuru, power banks n’ibindi bikoresho byifashishwaga mu bikorwa bya buri munsi bya radiyo.
Ibyangijwe mu nyubako na byo ni byinshi, cyane cyane mu biro by’ubuyobozi.
Yves Kitoga, Umuyobozi wa Radio Community de Mwenga, yavuze ko uburemere bw’ibyangijwe n’ibikoresho byibwe bwatumye radiyo idashobora gukomeza gukora uko bisanzwe.
RCM yahise ihagarika ibiganiro byayo kuva ku wa 9 Nzeri, kandi nta gihe ntarengwa yashyizweho cyo kongera kubisubukura.
Ubuyobozi bwayo burateganya kubanza gusana ibyangijwe, gushaka ibikoresho byasimbura ibyibwe no kongera gutunganya ibikorwa bya tekiniki kugira ngo radiyo isubire ku murongo.
Nyuma y’igitero, inzego z’umutekano zataye muri yombi umuntu umwe ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.
Uyu muntu yafashwe nyuma yo gutangwa n’abaturage, ubu akaba afungiye muri kasho ya Teritware ya Mwenga mu gihe iperereza rigikomeje.
Kugeza ubu, abagabye igitero bose ntibaramenyekana ku mugaragaro, kandi ntiharamenyekana neza icyatumye biba.
Hari amakuru ahuza iki gikorwa n’abarwanyi ba Wazalendo, ariko ibyo ntibiratangazwa cyangwa ngo byemezwe ku mugaragaro n’inzego zibifitiye ububasha.
Ishyirahamwe Journaliste en Danger (JED) ryasabye ubuyobozi bwa Teritware ya Mwenga gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abateye radiyo, impamvu yabyo ndetse n’abandi baba barabigizemo uruhare.
JED kandi yashimangiye ko hakenewe ingamba zo kurinda abanyamakuru n’ibitangazamakuru bikorera mu bice birangwamo umutekano muke.
Iki gikorwa cyongeye kwerekana ibibazo ibitangazamakuru byo mu burasirazuba bwa RDC bikomeje guhura na byo, cyane cyane mu bice bikorerwamo imitwe yitwaje intwaro.
Igitero kuri RCM kibaye mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.
Mu bice bimwe na bimwe bya Mwenga no mu tundi duce tw’intara, hakunze kuvugwa ibikorwa by’abantu bitwaje intwaro, birimo ubwicanyi, gushimuta abantu, ubusahuzi n’ibindi bikorwa by’ihohoterwa. Aha ni na ho ibikorwa bya Wazalendo, bafatanya n’ingabo za FARDC, bikomeje kuvugwa, mu gihe mu bindi bice hakomeje kugaragara ibikorwa by’ingabo z’u Burundi.
Abaturage bo mu bice bimwe na bimwe bakomeje gusaba ko inzego z’umutekano zongerera ingufu ibikorwa byo kubarinda no gukumira ibyaha bikorwa n’abantu bitwaje intwaro.
Radio Community de Mwenga si ubwa mbere ihura n’ibibazo by’umutekano. Mu myaka ishize, iyi radiyo yagiye yibasirwa n’abantu bitwaje intwaro, mu gihe bamwe mu banyamakuru bayo na bo bagiye bahura n’iterabwoba n’ibindi bibangamira akazi kabo.
Ubuyobozi bwa RCM busaba ubufasha bw’inzego za Leta, inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa b’ibitangazamakuru kugira ngo ibyangijwe bisanwe, ibikoresho bisimburwe kandi radiyo ibashe gusubukura ibiganiro mu gihe cya vuba.
Ariko kandi, busaba ko umutekano w’abanyamakuru n’abandi bakozi bayo ushyirwa imbere, kugira ngo bashobore gukomeza gutanga amakuru ku baturage bo muri Mwenga n’ahandi radiyo yabo yumvikana.
Igitero kuri RCM cyongeye kuzamura impungenge ku mutekano w’ibitangazamakuru bikorera mu bice bya RDC birimo intambara n’umutekano muke, aho abanyamakuru bakomeje guhura n’ingaruka z’imvururu n’ibikorwa by’abantu bitwaje intwaro. Rubavu today