Musenyeri Sinayobye yibukije Abanyarwanda muri Utah umurage w’amahoro wa Padiri Ubald

Felix Nyangezi · Amakuru · 29 September 2026

Musenyeri Sinayobye yibukije Abanyarwanda muri Utah umurage w’amahoro wa Padiri Ubald

Abanyarwanda batuye muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n’abandi bakirisitu, bagize umwanya wihariye wo gusangira igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Édouard Sinayobye, uri muri iyo Leta muri gahunda y’uruzinduko rwa gishumba.

Muri iyo Misa, Musenyeri Sinayobye yibanze ku butumwa bw’amahoro, imbabazi, ubumwe n’ubwiyunge, agaruka ku murage wasizwe na nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, wabigize inkingi y’umurimo we wo gufasha abantu gukira ibikomere byo mu mutima no kongera kubanira mu mahoro.

Padiri Ubald yari yarashinze umuryango witwa “Ibanga ry’Amahoro”, wagize uruhare mu gukangurira abantu kubabarirana, gusana umubano no kwimakaza amahoro mu miryango no muri sosiyete.

Mu butumwa bwe, Musenyeri Sinayobye yashimangiye ko uwo murage udakwiye gufatwa nk’amateka yarangiye, ahubwo ko ari ubutumwa bukwiye gukomeza kubaho no gushyirwa mu bikorwa n’abemera, cyane cyane mu gihe abantu bagihura n’ibikomere n’amakimbirane bitandukanye.

Yibukije ko amahoro arambye atangirira ku muntu ku giti cye, akakomereza mu muryango, mu muryango mugari w’abemera ndetse no muri sosiyete muri rusange. Kuri we, kubabarira no gusaba imbabazi ni intambwe ikomeye mu gusana umubano no kubaka ejo hazaza harangwa n’ubwumvikane.

Uru ruzinduko rwa gishumba rwa Musenyeri Édouard Sinayobye muri Utah rwabaye n’umwanya wo guhura n’Abanyarwanda bahatuye ndetse n’abandi bakirisitu, bagasangira amasengesho n’ubutumwa bushingiye ku kubaka umuryango urangwa n’urukundo, ubumwe n’amahoro.

Ubutumwa bwatangiwe muri iyo Misa bwongeye kwibutsa abitabiriye ko umurage w’amahoro usaba abantu kuwukomeza mu bikorwa bya buri munsi, binyuze mu kubabarirana, kubana neza no guharanira ko ibikomere byahinduka amahirwe yo kongera kubaka umubano.

Musenyeri Sinayobye yibukije Abanyarwanda muri Utah umurage w’amahoro wa Padiri  photo 1

Rubavu Today – Home