Mulemba wabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ‘U.S. Air Force’

Felix Nyangezi · Amakuru · 3 October 2026

Mulemba wabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ‘U.S. Air Force’

Umunyamakuru Issiaka Mulemba, wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, yasoje imyitozo n’amasomo byamwinjije mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere, kizwi nka U.S. Air Force.

Mulemba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje amafoto ari mu myambaro y’igisirikare cya Amerika, nyuma yo gusoza imyitozo n’amasomo yamwemerera gutangira urugendo rushya muri iki gisirikare.

Mulemba yamamaye mu itangazamakuru ry’u Rwanda, aho yakoze kuri Voice of Africa, Isango Star ndetse na BTN TV, aho yagiye akora ibiganiro byibanda ku myidagaduro ndetse n’imikino.

Nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakomeje ubuzima bushya hanze y’u Rwanda. Mu mwaka wa 2023, yanakoze ubukwe, ariko yirinze gushyira ku mugaragaro amazina y’umugore we.

Kwinjira muri U.S. Air Force ni indi ntambwe nshya mu rugendo rwa Mulemba, nyuma y’imyaka yamaze mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda.

Rubavu Today – Home