Mu ijoro ryakeye, Céline Dion yaririmbye indirimbo 25 nyuma y'imyaka itandatu arwaye, ashimangira ko yatoye agatege kandi ko ameze neza n'ibitaramo bisigaye azabikora.
Mu ijoro ryo kuwa 12 Nzeri 2026, umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Canada, Céline Dion, yatangiye ibitaramo 16 azakorera mu gihugu cy'ubufaransa.
Iki gitaramo yahereheho cyabereye mu murwa mukuru w'ubufaransa "Paris", mu nyubako ya Plenitude Arena, cyari kitabiriwe n'abagera ku bihumbi 35 baturutse mu bice bitandukanye by'Isi.
Muri iki gitaramo Céline Dion yatunguranye amara amasaha 2 n'iminota 15, ibintu byari bitari byitezwe kuko yari amaze imyaka igera kuri itandatu ataririmba atagera no ku rubyiniro kubera ibibazo by'uburwayi yagize mu myaka itandatu ishize, bigatuma asubika nibi bitaramo ya kabaye yaratangiye kera.
Ibi bitaramo byari gutangira mu mwaka wa 2020, bikabera mu nyubako ya Paris Défense Arena, gusa biza gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid 19. Nyuma yaho yashatse gusubukura ibitaramo byitwa "Courage World Tour", gusa ubuzima bwe ntibwamukundira kubera indwara yahise imuzahaza.
Nyuma yo gusangwamo irwara ifata imitsi yitwa "Stiff Person Sydrome", yasabwe n'abaganga kuhagarika ibitaramo n'ibindi bikorwa byose akabanza kwitabwaho kugirango ubuzima bwe busubire ku murongo, abone gusubukura ibitaramo, nubwo byatwaye igihe kirekire ataramera neza.
Abantu batangiye kumenya iby'uburwayi bwe nyuma ya filime mbarankuru yakozwe igaruka ku buzima yari abayemo, yerekana uko ari guhangana n'ubuzima n'uburibwe bukomeye, iyo film yitwa "I Am: Céline Dion", yateye agahinda abakunzi buyu muhanzi batangira no kumusengera ngo akire.
Mu gihe abantu batekerezaga ko atazongera kugaruka ku rubyiniro, yatunguranye avuga ko agiye gusubukura ibitaramo bye bigera kuri 16, ari gukorera mu Bufaransa. Byatunguye benshi kuko bari baziko atabasha kongera kuririmba no guhagarara ku rubyiniro.
Mu ijoro ryakeye, Céline Dion yerekanye ko yakoze, ashimira abamubaye hafi, urukundo abakunzi b'umuziki we bamweretse, anavuga ko abafana be aribo bamuteye imbaraga zo guhangana n'irwara kugira ngo akire, yavuze ko ubwo yari arwaye yiyemeje ko agomba gukira akaza agataramira abakunzi be.
Mu gitaramo yaraye akoreye i Paris, ubwo yarari ku rubyiniro kwifata byamunaniye, amarira aratemba, yabwiye abari mu gitaramo ko ashimishijwe no kongera guhagarara imbere yabo nyuma yigihe kinini kandi ko zari inzozi ze, ati "Inzozi ndazisohoje".

Céline Dion mu minota igera 135 yaririmbyemo indirimbo zigera kuri 25, zakunzwe na benshi zirimo I'm Alive, My Heart Will Go On, The Power of Love, Pour que tu m'aimes encore, All By Myself n'izindi.

Muri hotel yararagamo mbere yuko igitaramo kiba yitwa "Royal Monceau", hahoraga abantu benshi baje kumuririmbira no kumutegereza kugira ngo nasohoka bamubone, hari n'umunsi umwe yasohotse arabasuhuza, aririmbana nabo baranabyinana.

Kubera ukuntu hafi y'ahazabera ibitaramo bye hari guhora abantu benshi baje kumureba, byatumye sitasiyo iri hafi yaho ibitaramo bye bizabera yitwa "Metro" bayimwitirira, ubu barikuyita "Céline".

Ibitangazamakuru bitandukanye byavuze igitaramo Cya Céline Dion Kinjije amafaranga menshi kurusha icyo Béyonce aherutse gukora, binemeza ko ibindi bitaramo bigera kuri 15 Céline asigaje gukorera mu Bufaransa bishobora kuzitabirwa n'abagera ku bihumbi 33.