Moriox Kids yataramiye abarenga ibihumbi 30 muri Kyrgyzstan

Uwubuntu Michel · Imyidagaduro · 9 September 2026

Moriox Kids yataramiye abarenga ibihumbi 30 muri Kyrgyzstan

Iki gitaramo cyabaye mu rwego rwo gusoza urugendo rw’iri tsinda ry’abana rwari rumaze iminsi muri Kyrgyzstan, aho ryagiye gutaramira abakunzi b’umuziki no kwerekana impano zaryo.

Moriox Kids yataramiye abarenga ibihumbi 30 muri Kyrgyzstan photo

Moriox Kids yahuriyemo ku rubyiniro n’umuhanzi ukomeye muri Kyrgyzstan, Gulnaz Chynybek Kyzy, mu gitaramo cyatewe inkunga n’Umuyobozi w’Umujyi wa Osh, kikitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 30. Basoreje urugendo I Osh Igitaramo cyo muri Osh cyakurikiye ikindi Moriox Kids yari yakoreye i Bishkek, umurwa mukuru wa Kyrgyzstan, ku wa 6 Nzeri 2026, ubwo hasozwaga imikino ya World Nomad Games.

Moriox Kids yataramiye abarenga ibihumbi 30 muri Kyrgyzstan photo

Ibi bitaramo byabaye umwanya ukomeye kuri iri tsinda mu kumenyekanisha impano z’abana b’Abanyarwanda imbere y’abitabiriye ibikorwa by’imyidagaduro muri Kyrgyzstan.

Moriox Kids yataramiye abarenga ibihumbi 30 muri Kyrgyzstan photo

Umuyobozi wa Moriox Kids, Muhoza Shema Blaise, yavuze ko bishimiye uburyo urugendo rwabo rwagenze, cyane cyane kuba barabonye abakunzi bashya b’umuziki bitabiriye ibitaramo byabo ari benshi. Yagaragaje ko amashusho y’igitaramo agaragaza uburyo abantu bari bitabiriye cyane ndetse bakagaragaza ko bishimiye ibyo abana bakoze ku rubyiniro. Nyuma y’igitaramo cyo mu Mujyi wa Osh, ubuyobozi bwa Moriox Kids bwatangaje ko abana bagiye gutangira gutegura urugendo rwo gutaha i Kigali, nyuma yo gusoza ibikorwa bari bamazemo iminsi muri Kyrgyzstan.

Moriox Kids yataramiye abarenga ibihumbi 30 muri Kyrgyzstan photo

Urugendo rwa Moriox Kids muri iki gihugu rufatwa nk’umwanya wo gukomeza kumenyekanisha impano z’abana b’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Rubavu Today – Home