MINUSCA Irateganya Guhererekanya Zimwe mu Nshingano Zayo na Guverinoma ya Centrafrique
Umuryango w’Abibumbye (UN) uri gutekereza ku buryo zimwe mu nshingano zikorwa n’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika ya Centrafrique, MINUSCA, zakomeza gushyirwa mu nshingano za Guverinoma y’iki gihugu.
Africa Intelligence ivuga ko iyi gahunda iri kwigwaho mu gihe manda ya MINUSCA igiye kongera gusuzumwa mu byumweru biri imbere.
MINUSCA imaze imyaka irenga icumi ikorera muri Centrafrique, aho ifite inshingano zirimo kurinda abasivili, gufasha mu bikorwa byo guteza imbere umutekano no gushyigikira inzego za Leta.
Nubwo bimeze bityo, hari impungenge ko Guverinoma ya Centrafrique itaraba ifite ubushobozi buhagije bwo guhita yikorera inshingano zose ubu ziri mu maboko ya MINUSCA.
Mu mbogamizi zigaragazwa harimo ubushobozi buke bw’ingengo y’imari, umubare udahagije w’abakozi, ndetse n’ibura ry’ibikoresho n’ibikorwa remezo bikenewe mu bikorwa bya gisirikare n’ubwikorezi.
Ni muri urwo rwego gahunda iri kwigwaho itagamije ko MINUSCA ihita ihagarika ibikorwa byayo muri Centrafrique, ahubwo ari ugutangira guhererekanya buhoro buhoro zimwe mu nshingano zayo, zikajya zikorwa n’inzego za Leta.
Ibi byakorwa mu gihe imiterere y’ubutumwa bwa MINUSCA izakomeza gusuzumwa, hagamijwe kureba inshingano zakomeza gukorwa n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’izakwimurirwa kuri Guverinoma ya Centrafrique.
Iyi gahunda kandi ije mu gihe uruhare rw’abafatanyabikorwa b’Uburusiya mu by’umutekano wa Centrafrique, barimo Wagner na Africa Corps, na rwo rukomeje guhinduka.
Kugeza ubu, nta cyemezo cya nyuma cy’Umuryango w’Abibumbye cyatangajwe kivuga ko MINUSCA igiye guhagarika burundu ibikorwa byayo muri Centrafrique.
Ahubwo, ibiri kwigwa bigaragaza icyerekezo cyo guhindura imiterere y’ubutumwa, mu gihe Guverinoma ya Centraf