Minisitiri Olivier Nduhungirehe n'ibyamamare bikomeye bitabiye igitaramo cya Rema muri Bk Arena
Mu ijoro ryakeye umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Rema, yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena cyari kiyobowe na Lucky Nzeyimana. Cyari mu bitaramo biherekeza umuhango wo kwita Izina ku nshuro ya 21, abana b'ingagi 22 ni bo bahawe amazina.

Rema mbere y'uko agera ku rubyiniro yabanjirijwe n'abandi bahanzi nyarwanda. Nyuma yaho Dj Marnoud yacuranze zimwe mu ndirimbo ze zirimo "Tuliwawelu" anabyinana n'abakunzi b'umuziki, yazanye Ruti Joel bakoranye indirimbo nawe amufasha gususurutsa abantu.

Dj Marnoud yazanye na Intore Massamba ku rubyinkdo bafatanya gutarama mu ndirimbo zitandukanye za gakondo harimo n'iyo bahuriyemo uko ari batatu yitwa "Ntimugire Ubwoba".

Kenny Sol waririmye mu gitaramo kibanziriza umuhango wo Kwita Izina, cyabereye muri Stade Ubworoherane y'akarere ka Musanze, kuwa 3 Nzeri 2026, nawe yaje ku rubyiniro yitwaje ababyinnyi benshi, bafatanya kubyina indirimbo za Kenny Sol zigezweho muri muri iyi minsi harimo "Haje Gushya", "Godzilla" "Phenomena" n'izindi.

Umuhanzi Kivumbi King nawe yasusurukije abitabiriye igitaramo cya Rema. Kivumbi asa n'uwatangiranye n'iyi gahunda yo kwita izina kuko no kuwa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026, ku munsi wo Kwita Izina yataramiye abitabiriye uwo muhango. Mu gitaramo cyaraye kibaye yatunguranye azana abahanzi bakoranye indirimbo harimo Juno bakoranye "Kirigute" na Kirikou Akili bakoranye "Yampayinka".


Rema niwe wasoje igitaramo nyuma yo kuririmbana ijambo ku rindi n'abakunzi b'umuziki we bari muri Bk Arena. Mu gihe kingana n'isaha n'iminota makumyabiri, Rema yaririmbyemo indirimbo nyinshi zakunzwe n'abatari bake harimo Azaman, Dumebi, Calm Down n'izindi.

Agiye kuva ku rubyiniro yasabye abantu gusubiranamo indirimbo yitwa "Ozeba" yasohotse tariki 27 Ukuboza 2024, imaze kurebwa n'abagera kuri miriyoni icumi ku muyoboro wa YouTube. Kubera ukuntu abantu bari bamwishimiye cyane byatumye ava ku rubyiniro bakimuririmba berekana ko bagishaka gukomeza gutarama.

Iki gitaramo cyitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe hamwe n'umuhungu we Erwan. Nyuma y'igitaramo Nduhungirehe yashyize ubutumwa ku rukuta rwa X (Twitter) avuga ko Rema yatanze ibyishimo ku banyarwanda kandi ko ari umuhanzi muto ariko ukora ibisanzwe ku rubyiniro.

Muri iki gitaramo hagaragayemo n'ibindi byamamare bitandukanye birimo Drama T ugezweho mu gihugu cy'u Burundi, umusobanuzi wa Film Rocky Kimomo wanagaragaye ahabereye umuhango wo kwita Izina kuwa Gatanu mu Karere Ka Musanze mu Kinigi. Umuhanzi Run Up nawe yitabiriye iki gitaramo, akaba afite indirimbo zikunzwe muri iyi minsi nka "Malembe" yakoranye na Passy Kizito na "Que Paso".
