Minisitiri Nsanzimana yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Busuwisi

Felix Nyangezi · Amakuru · 30 September 2026

Minisitiri Nsanzimana yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Busuwisi

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’akazi mu Busuwisi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ari kumwe na Visi Perezida w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Juliana Muganza, yagiranye ibiganiro na Elisabeth Baume-Schneider, umwe mu bagize Inama Nkuru y’Ubutegetsi bw’u Busuwisi, ushinzwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Rusange.

Ibiganiro byabereye i Bern, umurwa mukuru w’u Busuwisi, byibanze ku mibanire n’ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko urwego rw’ubuzima.

Muri ibyo biganiro, impande zombi zagarutse ku mahirwe yo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi, guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, gutegura no guhangana n’ibyorezo ndetse no gukomeza ubushakashatsi mu by’ubuzima.

Haganiriwe kandi ku bufatanye mu bijyanye na life sciences, bukubiyemo ubushakashatsi n’ikoranabuhanga bifasha guteza imbere ubuzima, hagamijwe kureba uburyo u Rwanda n’u Busuwisi byarushaho gusangira ubumenyi, ubushakashatsi n’ubushobozi muri uru rwego.

Ibiganiro byabaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubuzima no guteza imbere ubushobozi bw’abakozi bakora muri uru rwego.

U Rwanda n’u Busuwisi bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye, kandi ibiganiro byabereye i Bern byagaragaje ubushake bwo gukomeza kubwongerera imbaraga, cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Nsanzimana mu Busuwisi rukomeje rero ibiganiro bigamije gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye no guhuza ubushobozi bw’ibihugu byombi mu rwego rwo guteza imbere serivisi z’ubuzima n’ubushakashatsi.