Minisitiri Nduhungirehe yakiriye intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine mu Rwanda

Felix Nyangezi · Amakuru · 3 October 2026

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriye intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, ziri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Iri tsinda riyobowe na Oleksandr Merezhko, Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Imikoranire, hamwe na Zhan Beleniuk, uyobora itsinda rishinzwe guteza imbere umubano hagati ya Ukraine n’u Rwanda.

Mu biganiro bagiranye, impande zombi zibanze ku kwagura umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Ukraine, ndetse no kureba inzego zitandukanye zishobora gukorerwamo imishinga n’imikoranire ifitiye akamaro impande zombi.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Ukraine bikomeje gushaka uburyo bwo guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye, binyuze mu biganiro bya dipolomasi n’ubutwererane bw’inzego zombi.

Ni urugendo rushimangira ko umubano w’u Rwanda na Ukraine ukomeje kwaguka, aho impande zombi zireba ku bufatanye bushobora kubyara inyungu ku bihugu byombi.