Minisitiri Habimana yasabye abayobozi ba Karongi kurushaho kunoza serivisi bahabwa abaturage
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Karongi, aho yasuye imishinga itandukanye y’iterambere, aganira n’abayobozi bayishinzwe ndetse n’abaturage bayungukiramo.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Habimana yasuye ishami ry’Ikigo Zipline rikorera muri Karongi, gifite drones zitwara imiti n’ibindi bikoresho bikenerwa mu bigo nderabuzima no mu bindi bikorwa bijyanye n’ubuzima.
Yanasuye uruganda rw’amazi rwa Kivu Belt Supply, asobanurirwa ibikorwa byarwo n’umusaruro rutanga, mbere yo gukomereza mu Murenge wa Rugabano, aho yaganiriye n’abaturage bungukira ku mushinga wa Congo Nile Divide ugamije kurwanya isuri no guteza imbere ubuhinzi.
Abaturage bo muri Rugabano bagaragaje ko uyu mushinga wagize uruhare mu kuzamura imibereho yabo, cyane cyane binyuze mu mirimo bahawe. Bavuze ko abagera ku 1,500 babonye akazi gahoraho muri uyu mushinga, bikabafasha kubona ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Bavuze kandi ko umusaruro w’ibirayi wiyongereye ku buryo ukomoka kuri toni eshatu kuri hegitari ukagera kuri toni 15 kuri hegitari, ibintu bavuga ko byabafashije kongera ubushobozi bwo kubona amafaranga no guteza imbere ingo zabo.
Aba baturage kandi bagaragaje ko amafaranga bakura muri uyu mushinga yabafashije kwigurira amatungo magufi, kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza. Hari n’abavuze ko ubu bashoboye gukomeza kwishyurira abana babo amashuri.
Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye no kumva ubuhamya bw’abaturage, Minisitiri Habimana yagiranye ibiganiro n’abahagarariye inzego n’abaturage muri Karongi.
Yabasabye kurushaho kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza ku baturage, anabasaba kubyaza umusaruro amahirwe n’umutungo kamere Akarere ka Karongi gafite mu rwego rwo gukomeza guteza imbere abaturage.