Mike Tyson yahaye ibaruwa Perezida Donald Trump asabira imbabazi P. Diddy.
Icyamamare mu mukino w'iteramakofe, Mike Tyson yatunguranye avuga ko yajyaniye ibaruwa Donald Trump. Ni ibaruwa yahawe n'inshuti ye P. Diddy, ikubiyemo ubutumwa busaba imbabazi ku byaha yakoze.

Mike Tyson yatangaje ko yakoze ibyo Sean “Diddy” Combs yamusabye, birimo kumutangira ibaruwa yari igenewe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu gihe uyu muhanzi akaba n’umushoramari akomeje gusaba imbabazi za Perezida kugira ngo arekurwe.
Tyson yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Radio Andy cya SiriusXM, aho umunyamakuru Andy Cohen yamubajije niba ari inshuti na Diddy ndetse niba yaratunguwe n’ibyamubayeho. Mu gusubiza, Tyson yanavuze ko yigeze kuvugana na Diddy kuri telefone mu gihe yari afunzwe, maze uyu muhanzi amusaba kumufasha kugeza ibaruwa kuri Perezida Trump. Andy Cohen yamubajije niba koko yaragejeje iyo baruwa kuri Trump, Tyson amusubiza ati: “Nakoze ibyo yansabye gukora, yego."
Nubwo Tyson yemeye ko yagize uruhare mu kugeza ubutumwa bwa Diddy kuri Perezida, ntiyigeze atangaza ibikubiye muri iyo baruwa cyangwa ngo avuge niba Trump hari igisubizo yatanze ku busabe bwa Diddy. Ibi bibaye mu gihe Diddy akomeje gushaka imbabazi za Perezida Trump nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi 50. Trump yari yarabwiye ikinyamakuru The New York Times ko Diddy yamwandikiye ibaruwa imusaba imbabazi.
Trump kandi yabwiye televiziyo ya Newsmax ko kumuha imbabazi bishobora kumugora, agaragaza ko hari ibyo Diddy yari yaramuvuzeho mu gihe cyo kwiyamamaza kwe mu 2016. Diddy yakatiwe igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano no gutegura ingendo z’abantu bagiye kwishora mu bikorwa by’uburaya. Urubanza rwe rwashingiye ku itegeko rya Mann Act ryo mu 1910, rigenga ibikorwa bimwe na bimwe byo gutwara abantu hagamijwe ibikorwa by’ubusambanyi binyuranyije n'amategeko. Nk’uko amakuru yatangajwe abivuga, Diddy ateganyijwe kurekurwa ku wa 8 Werurwe 2028, nubwo igihe nyacyo ashobora kumara muri gereza gishobora guterwa n’impinduka zishingiye ku mategeko n’imikorere y’ubutabera.

