Mbonyi yavuze ko yatunguwe no kubona se amwoherereje indirimbo ngo ayumve ataziko ariye.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 18 September 2026

Mbonyi yavuze ko yatunguwe no kubona se amwoherereje indirimbo ngo ayumve ataziko ariye.

Islael Mbonyi ubwo yaganiraga n’Itorero ‘Noble Family Church’. ryari ryamutumiye, yavuzemo inkuru nyinshi zo mu buto bwe n'urugendo rw'umuziki we rutari rworoshye. Umuririmbyi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Islael Mbonyi uri mu bagezweho muri iyi myaka. muri iki kiganiro yahishuye ko yarinze asohora arubumu ye ya mbere ataramenya ko azaba umuhanzi, kuko ngo no kuyisohora yayimurikiye abanyeshuri biganaga, nta gitekerezo cyo gukora umuziki nk’umwuga yari afite.

Mbonyi yavuze ko yatunguwe no kubona se amwoherereje indirimbo ngo ayumve atazik photo 1

Mbonyi yagize ati “Umunsi umwe nigaga Pharmacy, nsohora arubumu ya mbere nta kintu na kimwe cy’imbuga nkoranyambaga nabagaho. Kuko naririmbaga ku ishuri, nahamagaye abanyeshuri ndabataramira birarangira.” ngo icyo gihe yatunguwe n’uburyo abanyeshuri biganaga bakunze arubumu ye cyane, ndetse bakajya bohererezanya zimwe mu ndirimbo zari ziyiriho, kugeza indirimbo ze zigeze no mu Rwanda.

Mbonyi yavuze ko yatunguwe no kubona se amwoherereje indirimbo ngo ayumve atazik photo 2

mu kiganiro Mbonyi yavuze ko abanyeshuri biganaga ataribo gusa bamutunguye, ahubwo ko na se yamutunguye bitewe n'indirimbo ze zari zimaze kugera kure. Israel Mbonyi yavuze ko umunsi umwe yaje gutungurwa n’uburyo se yamwoherereje indirimbo ye ‘Ku Mugezi’, atazi ko ari iye. yakomeje agira ati“Hari hashize iminsi ngiye kuri WhatsApp, papa yari azi ko nkunda kuririmba, aza kunyoherereza indirimbo yanjye yitwa ‘Ku Mugezi’, arambwira ati umva ukuntu uwo muhungu aririmba neza.”

Mbonyi yavuze ko yatunguwe no kubona se amwoherereje indirimbo ngo ayumve atazik photo 3

Uyu muhanzi, yavuze ko yagowe no kuba mu buzima bwo kwamamara, kuko ngo atari azi uko azaba umuhanzi wabigize umwuga, amaze kubona ko indirimbo ze zakunzwe, yagize ikibazo kuko atari azi uko azabyitwaramo ngo abikore neza, ibyi byamutye igitutu nk’umuhanzi wari umaze kumenyekana cyane mu buryo atari yiteze. Icyo gihe ngo Mbonyi yakoresheje ibanga ryo kutibeshya kuko ngo ni bwo buryo bwonyine bwo guhangana n’igitutu cy’ubwamamare. yakomeje agira ati “Niba abantu bagufata nk’igitangaza, ubwo ni ko babibona, ariko wowe uba uzi icyo uri cyo, uzi uwo uri we. Iyo wibeshye, utangira kwitwara uko utari kugira ngo uhuze n’uko abo bantu bari kugutekerezaho.”. Yavuze ko ibintu bye byasaga nibyikoraga nta ruhare yabigizemo, akaba ari nayo mpamvu yabashije kwicisha bugufu ku buryo bworoshye. Mbonyi yavuze ko we yateye intambwe ya mbere, Imana ikamuterera izindi, imufasha gukora ibidindi bintu byose byari bisigaye kugira ngo ibihangano bye bigere kure, Imana ikamufasha ibisigaye. Mbonyi ari mu bahanzi b'abanyarwanda baciye agahigo ko kurenze ababakurikira ku rubuga rwa YouTube, kuko afite abantu(subscribers) bagera kuri miriyoni ebyiri n'ibihumbi magana atatu.

Mbonyi yavuze ko yatunguwe no kubona se amwoherereje indirimbo ngo ayumve atazik photo 4