Marina yahawe impano y'imodoka na Yvan Muziki bitegura kurushinga

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 15 September 2026

Marina yahawe impano y'imodoka na Yvan Muziki bitegura kurushinga

Mu ijoro ryo kuwa 15 Nzeri 2026, umuhanzi Yvan Muziki yatunguranye umukunzi we Marina, amuha imodoka to mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Nk'uko byagaragaye mu mashusho aba bombi bashize ku mbuga nkoranyambaga zabo, yerekanaga umuhanzi Yvan Muziki azana Marina yamupfutse mu maso nkugiye kumutungura, ubundi bagaze hafi y'imodoka ahita amupfukura mu maso.

Mu byishimo byinshi, Marina byamurenze kwifata biranga asimbukira umukunzi we Yvan Muziki, aranamusoma inshuro nyinshi amushimira kubw'impano yari amuhaye y'imodoka ya Mercedes Benz, iri mu zigezweho muri iki gihe.

Ku mashusho uyu muhanzi Yvan Muziki yasangije abamukurikira kuri Instagram ye, yarengejeho amagambo agira ati "Dore iyo natunguye umunzi wange, arumishimye, ukwiye ibyiza mukunzi, Marina urabikwiye", na Marina nawe yavuze ko iyo yishimye n'umugabo we aba yishimiye, ati "umugabo wange".

Aba bahanzi bombi, bameze asaga 7 bemeranyije kuzarushinga, bakabana nk'umugore n'umugabo. Mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2026 ubwo Yvan Muziki yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Inganzo ntahangarwa’, yatunguranye yambika impeta Marina ubwo bari ku rubyiniro bemeranya kurushinga. Ibi byabereye mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe aho uyu muhanzi yamurikiraga album ye ya mbere kuva atangiye umuziki.

Gusa mu myaka ishize bagiye bavugwa mu rukundo, ariko bakabihakana bose, kugeza ubwo abantu batangiye no gutekerezako bari barashwanye kera ahubwo bakabigira ibanga. Mu mpera z'umwaka ushyize, ubwo umuhanzi Yvan Muziki yarari mu kiganiro n'Inyandarwa ateguza alubumu ye ya mbere yise "Inganzo Ntahangarwa", abajijwe ku mufano we na Marina, yavuze ko ntakibazo gihari gusa avuga ko Marina ari inshuti ye kuva kera, gusa yirinda kuvuga niba bakundana, na Marina nawe iyi yabibazwaga yabicaga ku ruhande.

Muri Gashyantare, batunguranye bombi bahurira ku rubyiniro Yvan Ahita amusaba ko bazabana, akamubera umufasha, nawe a yemera atazuyaje. Nyuma yicyo gihe bahise basohokera hanze y'igihugu bajya kwinezeza. Gusa no muri iyi minsi bombi bari gutemberana bajyana buri hamwe, no mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, Marina yari yatumiwe mu bahanzi baza gususurutsa abantu. Yvan Muziki yari yamuherekeje.

Marina yahawe impano y'imodoka na Yvan Muziki bitegura kurushinga photo
Marina yahawe impano y'imodoka na Yvan Muziki bitegura kurushinga photo
Marina yahawe impano y'imodoka na Yvan Muziki bitegura kurushinga photo
Marina yahawe impano y'imodoka na Yvan Muziki bitegura kurushinga photo