Loni yamaganye Houthis nyuma y’ibitero byibasiye Saudi Arabia n’abasivili
Mu itangazo ryasohotse ku wa Gatanu, abagize aka Kanama 15 bavuze ko ibyo bitero byakomerekeje abasivili, barimo abagore n’abana. Aka Kanama kandi kamaganye ibikorwa bya gisirikare bya Houthis muri Yemen, aho abantu bagera ku 105,000 bamaze kuva mu byabo kubera imirwano, nk’uko Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga rishinzwe Abimukira (IOM) ryabitangaje. Loni yasabye guhagarika itangwa ry’intwaro Akanama k’Amahoro n’Umutekano kasabye ibihugu ko byakorana mu buryo bufatika mu gukumira ko Houthis ibona intwaro, amahugurwa ya gisirikare, inkunga y’amafaranga n’ubundi bufasha bushobora kuyifasha gukomeza ibitero. Abagize aka Kanama bibukije kandi ibihugu byose ko bigomba kubahiriza ibihano bya Loni bibuza guha uyu mutwe intwaro. Ku rundi ruhande, umuvugizi w’igisirikare cya Houthis, Yahya Saree, yavuze ko uyu mutwe wahagaritse ibyo yise “ibikorwa by’ubugizi bwa nabi” byari bigamije gukorwa mu murwa mukuru Sana’a. Yashinje Saudi Arabia kuba inyuma yabyo ndetse avuga ko Houthis izasubiza ibyo bikorwa. Uyu mutwe kandi wavuze ko indege za gisirikare za Saudi Arabia zimaze iminsi zikora ibitero byinshi ku birindiro byawo. Houthis yafashe ibice by’ingenzi ku Nyanja Itukura Houthis iherutse gufata ibirwa bya Greater Hanish na Lesser Hanish biherereye ku Nyanja Itukura. Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu mutwe kandi wafashe icyambu cya Mokha ndetse n’ikirwa cya Perim giherereye mu Nyanja ya Bab al-Mandab. Ibi byongereye impungenge ku mutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja ndetse n’itangwa rya peteroli ku masoko mpuzamahanga, kuko Bab al-Mandab ari inzira y’ingenzi ikoreshwa mu gutwara ibicuruzwa n’ingufu. Imirwano ikomeje no mu bindi bice Mu majyepfo ya Lebanon, igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyagabye ibitero by’indege mu bice bitandukanye nyuma y’uko abasirikare babiri bacyo bakomerekejwe n’igisasu Israel yavuze ko cyari cyatezwe n’abarwanyi ba Hezbollah. Muri Gaza na ho, Associated Press yatangaje ko ibitero bya Israel byahitanye abagabo batatu. Muri Iran, umugabo washinjwaga kuneka akorera Israel yishwe nyuma yo guhabwa igihano cy’urupfu. Ni umwe mu bantu benshi muri Iran bamaze guhabwa ibihano nk’ibi mu gihe hakomeje kwiyongera imanza z’ubwicanyi n’ubutasi muri icyo gihugu.