Lil Wayne yemeje ko Madi Cannon ari umukunzi we bitegura kurushinga

Felix Nyangezi · Imyidagaduro · 30 September 2026

Lil Wayne yemeje ko Madi Cannon ari umukunzi we bitegura kurushinga

Umuraperi w’Umunyamerika Lil Wayne yagaragaje ko yambitse impeta Madi Cannon w’imyaka 23, nyuma yo kumwita fiancée we mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Lil Wayne w’imyaka 44 yabivuze mu mashusho yashyizwe kuri Instagram na mugenzi we bahoze mu itsinda rya Hot Boys, B.G., ubwo yamushimiraga nyuma yo gutangaza ko na we yambitse impeta umukunzi we Brooke Jones.

Muri ayo mashusho, Lil Wayne yabanje gushimira B.G., mbere yo kwerekana Madi Cannon wari uhagaze iruhande rwe.

Yagize ati: “Ndashyingiranwa n’uyu. Uyu ni Madison. Ni fiancée wanjye.”

Ibi byongeye gukurura abantu ku buzima bw’urukundo bwa Lil Wayne, cyane ko mu ntangiriro za Nyakanga 2026 yari yarahakanye amakuru yavugaga ko yambitswe cyangwa yambitse impeta. Icyo gihe yavuze ko yari yaragize umubano mwiza n’umuntu w’agaciro kuri we, ariko ko bari bahisemo gutandukana.

Aya magambo mashya ya Lil Wayne rero agaragaza ko we na Madi Cannon bongeye kubana, ndetse ubu akaba amwita umukunzi we bitegura kurushinga. Nta tariki cyangwa gahunda irambuye y’ubukwe bwabo iratangazwa kugeza ubu.

Lil Wayne, amazina ye bwite akaba Dwayne Michael Carter Jr., ni umubyeyi w’abana bane. Afite umukobwa witwa Reginae n’abahungu batatu ari bo Dwayne, Kameron na Neal. Abana be yababyaranye na Antonia “Toya” Johnson, Sarah Vivan, Lauren London na Nivea.

Iby’urukundo rwa Lil Wayne na Madi Cannon byari bimaze igihe bivugwa mu itangazamakuru, ndetse muri Gicurasi 2026 hari hasohotse amakuru avuga ko umuraperi yari yaramaze kwambika impeta umugore wo muri Leta ya Indiana. Icyo gihe izina rya Madi Cannon ryaje kugarukwaho mu nkuru zakurikiyeho.

Kugeza ubu, icyemezo gihari ni amagambo Lil Wayne ubwe yavuze mu mashusho, aho yise Madi Cannon fiancée we ndetse akavuga ko azamurongora.