Kumagara iminwa: Impamvu bikubaho, uko wabyirinda n'igihe cyo kugana muganga

Manzi Daniel · Amakuru · 9 September 2026

Kumagara iminwa: Impamvu bikubaho, uko wabyirinda n'igihe cyo kugana muganga

Kumagara kw’iminwa ni ikibazo abantu benshi bahura na cyo, ariko akenshi ntibagiha agaciro gikwiye. Iyo bikabije, bishobora gutuma iminwa ishishuka, igasatagurika, ikokerwa ndetse ikava amaraso, bikaba byatuma umuntu ababara cyane, cyane cyane iyo arya ibiribwa birimo indimu, umunyu mwinshi cyangwa ibirungo bikaze. Kubura amazi ahagije mu mubiri ni imwe mu mpamvu ishobora gutera kumagara kw’iminwa, ariko si yo mpamvu yonyine. Iminwa ishobora kandi kwangizwa n’izuba, ubukonje, ubushyuhe bukabije cyangwa umwuka udafite ubuhehere buhagije. Hari n’izindi mpamvu zishobora kubigiramo uruhare, zirimo kubura vitamine B cyangwa ubutare, gukoresha imiti imwe n’imwe, ubwivumbure bw’umubiri ndetse n’indwara ya thyroid. Nubwo akenshi kumagara kw’iminwa bidakunze kuba ikibazo gikomeye, hari igihe bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara y’uruhu, ubwandu cyangwa ubwivumbure ku bintu bimwe na bimwe bikora ku minwa. Kurigata iminwa bishobora kongera ikibazo Umuntu ushaka gutuma iminwa ye itose ashobora kuyirigata kenshi, ariko iyi ngeso ishobora kugira ingaruka zitandukanye n’ibyo yifuza. Iyo amacandwe amaze kuma ku minwa, atuma ubuhehere bwayo bugabanuka kurushaho. Ibi bishobora gutuma umuntu yongera kuyirigata, maze bikavamo uruziga rutuma iminwa ikomeza kumagara. Ku bana n’ingimbi bakunda kurigata iminwa, bishobora no gutera ibiheri bizengurutse umunwa. Ni iki wakora kugira ngo iminwa idakomeza kumagara? Mu kwita ku minwa, ni byiza kunywa amazi ahagije no gukoresha amavuta yabugenewe atarimo impumuro cyangwa uburyohe byongerwamo bishobora kurakaza uruhu. Ni na ngombwa kwirinda kurigata iminwa, kuyiruma cyangwa gukurura uruhu rwashishutse, kuko bishobora gutuma ikomeza gukomereka. Amavuta arimo petroleum jelly, glycerin, ceramide cyangwa dimethicone ashobora gufasha iminwa kugumana ubuhehere. Iyo umuntu agiye hanze, cyane cyane ahantu hari izuba, gukoresha amavuta arinda iminwa imirasire y’izuba na byo bishobora gufasha kuyirinda kwangirika. Ni ryari ukwiye kugana muganga? Niba iminwa ikomeje kuva amaraso, kubabara cyangwa ntikire nyuma y’ibyumweru bike, ni byiza kugana muganga kugira ngo hamenyekane niba nta kindi kibazo kiri kubitera. Muri make, iminwa yumagaye si ikibazo cyo kwihanganira gusa: kuyinywesha amazi ahagije, kuyirinda ibiyirakaza no kuyitaho neza bishobora gufasha kuyisubiza ubuzima bwiza.