Kuki Kate Bashabe yavuye igitaraganya mu gitaramo cya 'Gen Z Comedy Show'?
Kate Bashabe yasohotse muri Gen Z Comedy kitarangiye Kate Bashabe yasohotse mu gitaramo cya Gen Z Comedy kitarangiye, kandi yari umwe mu Bashyitsi Bakuru. Biravugwa ko nyuma yo kutishimira imyitwarire y'abanyarwenya bo muri Gen Z Comedy Show, Kate Bashabe yahisemo gusohoka ahaberaga iki gitaramo akitahira. Abanyarwenya batangiye kumuganiraho Ubwo yageraga muri Camp Kigali, ahaberaga iki gikorwa, abanyarwenya batangiye kumuganiraho no kumwifotorezaho bya hato na hato bimera nkaho ariwe ibiganiro (jokes) byose bishingiyeho. Umunyarwenya witwa Dudu yageze aho atera urwenya ku myitwarire ya Kate Bashabe ati: "abantu bababazwa no gupfusha abantu babo, mu gihe ngo Kate Bashabe we ababazwa n'imbwa ye iyo ipfuye." Ibi biri mubyo abantu ku mbuga nkoranyambaga bari gushingiraho cyane bavuga ko uyu mukobwa atabashije kwihanganira ayo magambo bikarangira yitahiye. Kate Bashabe ntacyo aratangaza Kate Bashabe kugeza ubu nta kintu aravuga ku byabaye, n'icyamuteye gutaha igitaramo kitarangiye kandi yarari mu bagombaga gutanga ikiganiro mu gace ka "Meet Me Tonight". Muri aka gace Gen Z itumira umuntu ukomeye mu gihugu akaza kuganiriza abitabiriye atanga n'inama zivanze n'ubuhamya bw'urugendo yanyuzemo. Bamwe mu batumiwe bagiye kunenga abanyarwenya Abastari batandukanye bagiye batumirwa muri ibi bitaramo, bamwe muribo bagiye bashinja abanyarwenya bakoramo kubibasira cyane. Nubwo bo babyita gutera ubuse kandi ari ibisanzwe mu muco nyarwanda, aho umuntu ashobora kukuvugaho ibintu bitari byiza, aza nuvuga intenge zawe, ariko ntibigire uwo birakaza, urakaye a kitwa igifura. Hari abagiye bavuga ko harigihe abanyarwenya barengera bikarangira binjiye no mu buzima bwite bwa bamwe mu aba bitabiriye igitaramo, bikagaragara nko kwibasira umuntu no kumuharabika, kandi byitwa ngo ni ugusetsa abantu. Hanatangiwe ibihembo ku banyeshuri Muri iki gitaramo hanatangiwemo ibihembo ku banyeshuri nasubiye ku ishuri, cyane ko iki gitaramo cyari icyo gusezera ibiruhuko. Kate Bashabe nawe yari umwe mu bari gutanga impanuro kuri abo bana, birangira atashye nta kintu avuze.