Ku minsi P. Diddy yari kuzamara muri gereza hongeweho indi 40.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 9 October 2026

Ku minsi P. Diddy yari kuzamara muri gereza hongeweho indi 40.

P. Diddy ni umuraperi w’umunyamerika Sean Combs ‘P. Kuva uyu muhanzi yafungwa ibye byakomeje kuba agaterera nzaba. Bitewe n'ihindagurika ry'imyanzuro y'urukiko ku byaha yakoze, n'igihano yahawe. Nyuma y'iminsi mike igihano cye gihinduwe, bakagabanyaho iminsi, yongeye kongererwa iminsi azamara muri gereza afungiyemo ya FCI Fort Dix iherereye i New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiro bishinzwe imfungwa muri iki gihugu,Federal Bureau of Prisons byatangaje ko uyu muraperi azafungurwa ku wa 2 Werurwe 2028. Igihe yari kuzarekurirwa cyaherukaga gushyirwa ku wa 21 Mutarama 2028, none ubu hongereweho ibyumweru bitandatu byose. Ni nyuma y’uko iki gihe cyari cyaragiye gihindurwa kenshi, kuva bwa mbere gishyirwa muri Kamena 2028.

Ni amakuru yatangajwe nyuma y’uko hagaragaye andi yavugaga ko Diddy yari abayeho mu buzima bw’icyubahiro ‘VIP’ muri gereza aho afungiye. Diddy mu minsi ishize yasubijwe mu kasho ya gereza ya FCI Fort Dix, i New Jersey, nyuma y’amakuru NBC News yavugaze ko yakoreshereje telefoni ngendanwa muri gereza.

Uretse iyo telefoni, amakuru avuga ko yanakoresheje ibiyobyabwenge bitemewe muri gereza ndetse akanakoresha imfungwa ngenzi ze imirimo yo kumutegurira amafunguro n’utundi turimo nk’amasuku n’ibindi. Diddy ukiri mu kasho, yari yarakatiwe kumara amezi 50 muri gereza, ni ukuvuga imyaka ine n’amezi abiri.

Ku minsi P. Diddy yari kuzamara muri gereza hongeweho indi 40. photo 1
Ku minsi P. Diddy yari kuzamara muri gereza hongeweho indi 40. photo 2
Ku minsi P. Diddy yari kuzamara muri gereza hongeweho indi 40. photo 3