Korali Abakorerayesu yashimangiye izina rya Kristo mu ndirimbo bise" Urufatiro"
Kigali, u Rwanda — Korali Abakorerayesu, ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Paruwase ya Gasabo, Itorero rya Rukurazo, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Urufatiro”, igamije gushimangira ubutumwa bwibanda kuri Yesu Kristo. Ku gicamunci cyo kuri uyu 07 Nzeri 2026 nibwo korali Abakorerayesu yashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho bise” Urufatiro”. Aho batangira bagira bati :” Urufatiro rw’Imana ruracyariho rwanditswe ho ngo Uwiteka azi abantu be. Bati kandi “Yesu abaza abigiswa be ati :“ Mbese abantu banyita nde ? Bamwe ngo uri Eliya abandi ngo uri Yohana , bamwe uri Yeremiya. Ariko Petero yuzuye umwuka wera aramusubiza ati:”Uri Kristo umwana w’Imana kandi uri urufatiro ruzima, Yesu uri Kristo umwana w’Imana. Ni amagambo dusanga muri 2 Timoteyo 2:19. Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wungirije w’iyi korali ,TUBEMASO Sylvestre Robert, yagize ati:” Iyi ndirimbo isobanuye imbaraga zikubiye mu kwizera Kristo, nk’uko tubibona mu ijambo ry’Imana ko nta rundi rufatiro rwacu uretse Kristo . Yakomeje agira ati :”Ubutumwa bukubiyemo ni ukwibutsa abantu kwizera Kristo no kumwizera nk’uko yabitubwiye mu ijambo ry’Imana . Uretse kuririmba kandi korali Abakorerayesu igira ibikorwa bya korali ni byinshi bitandukanye, harimo ivugabutumwa nk’intego Nyamukuru , ibikorwa byimibereho myiza mu baririmbyi (social) ndetse no kubana neza nk’umuryango w’abana b’Imana. Abakorerayesu yamenyekanye mundirimbo nyinshi zitandukanye harimo niyo baherutse gusubiramo bise “Aritamurura”.
