Kirehe - Mushikiri: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore we bahanye gatanya
Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica umugore bari barashakanye byemewe n’amategeko, bagahana gatanya mu minsi itatu ishize yatawe muri yombi.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2026 mu Mudugudu wa Rwayikona mu Kagari ka Rwayikona mu Murenge wa Mushikiri wo mu Karere ka Kirehe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, Iyamuremye Antoine, yavuze ko uyu muryango wari umaze umwaka ubana mu makimbirane aho byageze aho bakanatandukana.
Yavuze ko mu minsi ishize biyambaje urukiko rubaha gatanya ndetse runemeza ko bagabana imitungo bari bafite.
Yashimangiye ko ku wa Gatatu ari we wagiye kurangiza urwo rubanza, umugabo bamuhaye ibyo urukiko rwamwemereye ndetse n’umugore bamuha ibye.
Ati “Twahavuye rero umugabo atishimiye ko imitungo ye ngo yaje ayimusangana bayihaye uwo mugore ari no gushwana cyane atuka n’uwo mugore. Uyu munsi rero mu gitondo yamusanze aho mu murima amutema ijosi, amutema akaguru n’ibindi bice ahita yiruka arahunga.’’
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko uwo mugabo yirutse agahunga, yaje gufatirwa mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, akaba yasabye abaturage kwirinda ubwicanyi kuko uretse no kubuza ubuzima undi muntu binavamo igifungo.

Biteganyijwe ko uyu mugabo ahita ajyanwa mu Karere ka Kirehe mu gihe umurambo w’uyu mugore wagejejwe ku bitaro bya Kirehe.
Itegeko rivuga ko uhamijwe n’icyaha cy’ubwicanyi ahanishwa igifungo cya burundu.