Kimenyi Yves wahoze ari umugabo wa Muyango, yatangiye gukora ibiganiro kuri YouTube
Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu wakiniye amakipe atandukanye arimo n’ikipe y’igihugu 'Amavubi' akaba yarahoze ari umugabo wa Muyango Claudine, yatangiye gukora ibiganiro kuri YouTube.

Ni ibiganiro azajya akorera ku muyoboro wa YouTube witwa Beyond90 Initiative aho yahisemo kuwutangiza kugira ngo agire abo agira inama cyangwa se barumuna be mu mupira bazagire icyo bamwigiraho.
Ikindi ni uko hari benshi bamuzi mu kibuga n'abatamuzi hanze y’ikibuga ari na ho havuye "Beyond90" umuntu ashatse yagereranya mu kinyarwanda na "Ibirenze iminota 90".