Kimenyi yavuze ko ari ngombwa gushaka undi mugore nyuma ya Muyango.
Kimenyi ubwo yarari mu kiganiro kuri YouTube channel ye, yatunguranye avuga ko afite gahunda yo kongera gushaka undi mugore nyuma yo gutandukana na Miss Muyango babyaranye. Ibi bibaye mu gihe we na Miss Uwase Muyango Claudine bari mu nzira zo gutandukana burundu binyuze mu mategeko.
Ibi Kimenyi yabivugiye mu kiganiro yanyujije kuri shene ye nshya ya YouTube yise ‘Beyond 90 Initiative’, cyasohotse ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026. Muri iki kiganiro, Kimenyi yasubizaga ibibazo abafana be bari bamubajije, nyuma yo kubaha umwanya wo kumubaza ibyo bifuza kumenya ku buzima bwe, binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu bari bamukirikiye hari uwamubajije niba afite gahunda yo kongera gushaka umugore nyuma yo gutandukana na Miss Muyango, bafitanye umwana w’umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yanis, ntabwo yahise asubiza ako kanya, byasaga naho icyo kibazo kimugoye, ariko aza kwemeza ko kubaka urugo bikiri muri gahunda ze. Yagize ati “Ariko se, yewe data we! Ni ngombwa. Iyo nkubwiye ngo gushaka ni ngombwa, bivuze ngo gahunda iba ihari n’ubundi mu buzima busanzwe uba ugomba kuyigira”.
Yamaze umwanya asubiza icyo kibazo, agira ati“Ibyo ngibyo ni iby’umuntu wese usanzwe. Niba uri ingaragu uba ugomba kuva muri icyo cyiciro ukajya mu cy’uko washyingiwe”. Kimenyi yanabajijwe uko yabyakira mu gihe Miss Muyango yaba amubwiye ko na we afite gahunda yo gushaka undi mugabo. Mu kumusubiza, yavuze ko nta kibazo yabigiraho, ndetse agaragaza ko yiteguye kumushyigikira.
Yabanje gusa nuwibaza cyane kuri icyo kibazo, nyuma arasubiza ati “Twamutwerera. None se uragira ngo nkubwire gute? Byihorere ibintu birakomeye”. Ibi Kimenyi abitangaje mu gihe we na Miss Muyango bakomeje inzira z’amategeko zigamije gusesa isezerano ry’ishyingirwa ryabo, nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore.
Byaratunguranye cyane ubwo Kimenyi Yves na Miss Muyango bagiye gutandukana burundu kuko benshi batekerezaga ko kutumvikanaga byavugwaga hagati yabo atari ukuri, ari gutwika bimwe by'ibyamamare, gusa byagaragajwe nuko bombi bashyize umukono ku nyandiko y’ubwumvikane ku gutandukana, yashyizweho umukono na noteri, mbere yo kuyishyikiriza urukiko babinyujije ku banyamategeko babo. Iyo nyandiko igaragaza ko nta mitungo cyangwa imyenda bazagabana, kuko bemeranyije ko nta byo bashakanye.