Kigali: Abaturage batunguwe n’urupfu rw’umugore wasanzwe mu mukoki
Isimbi Diane uri mu kigero cy’imyaka 30, yasanzwe mu mukoki bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana abanje gusambanywa.
Ibi byabaye mu ijiro ryo kuwa 10 Nzeri 2026, bibera mu Murenge wa Kinyinya,Akagari ka Kagugu,Umudugudu wa Gicikiza, mu Karere ka Gasabo.
Abaturage bari aha ibi byabereye babwiye UMUSEKE ko uyu mugore yari amaze igihe gito abanye n’umugabo ndetse ko yari azwiho ubusinzi bukabije.

Umwe ati “Uyu mugore turaturanye,ejo naramubonye yitangiriye itama ubona ko afite ikibazo. Naramubajije nti ese Diane wabaye iki? Ntiyansubiza ariko wabonaga ko yari afite ikibazo. Yari amaze igihe gito abanye n’umugabo ndetse afite n’umwana yasize mu cyaro.”
Undi nawe avuga ko uyu mubyeyi bikekwa ko yari afitanye ikibazo n’umugabo we ndetse ko mbere atarabana n’umugabo yakoraga uburaya.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahonzire Wellars, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane uwagize uruhare mu rupfu rwe.
Ati “ Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe, hanafashwe ibimenyetso bya gihanga.Amakuru y’ibanze atangwa n’abaturage ni uko ejo uyu muntu ejo yiriwe yasinze.Hagiye guhuza iby’ubusinzi n’urupfu rwe kugira ngo tumenye niba yikubise hasi cyangwa yazize urundi rupfu.”
Avuga ko ibikorwa by’u businzi bivugwa muri aka gace yasanzwemo,bigiye kurwanywa.
Impamvu hakekwa ko uyu muturage yaba yishwe n’abagizi ba nabi ni uko imyambaro ye irimo igitenge n’imyenda y’imbere ye byasanzwe ku musozi, bigakekwa ko yishwe abanje gusambanywa.
Umurambo wa nyakwigendera wanjyanywe ku Bitaro bya Kacyiru ngo hakorwe isuzuma ku cyateye uru rupfu.
