Kigali: Abacikanwe bongewe ibyumweru bibiri byo kwifotoreza Indangamuntu koranabuhanga

NIRINGIYIMANA Simeon · Amakuru · 7 September 2026

Kigali: Abacikanwe bongewe ibyumweru bibiri byo kwifotoreza Indangamuntu koranabuhanga

Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyakigali bari baracikanwe bongerewe ibyumweru bibiri byo kwifotoreza Indangamuntu koranabuhanga mu rwego rwo kubavuna amaguru bajya mu ntara ndetse no kwihutisha iyi gahunda.

Ibi byatangajwe n’umukozi ushinzwe Itumanaho muri NIDA, Mugwaneza Annette agaragaza ko byemejwe nyuma yo kubona mu Mujyi wa Kigali abagikeneye kwifotoreza Indangamuntu koranabuhanga bakiri benshi.

Kigali: Abacikanwe bongewe ibyumweru bibiri byo kwifotoreza Indangamuntu koranab photo 1

Mugwaneza yavuze ko bongeyeho ibyumweru bibiri kuva ku itariki 8-20 Nzeri 2026 aho bari gufotorera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga gusa buri wa Mbere uba ari umunsi w’ikiruhuko ntibakora.

Ni nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali gufotora byari byararangiye ariko ubwo hagatangizwaga imurikagurisha mpuzamahanga, NIDA yafunguye ‘stand’ yo kuhafotorera abacikanwe ariko baba benshi.